00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abaturage basabwe guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 December 2024 saa 05:50
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe nyuma y’uko hari ugwiriwe n’ikirombe akahasiga ubuzima.

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2024 ni bwo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, ikirombe bivugwa ko cyari kimaze imyaka irenga ibiri gicukurwa n’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko cyagwiriye abantu babiri, umwe ahita apfa.

Meya Nsengimana yasabye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuko bishobora guteza impanuka zirimo no gutakaza ubuzima.

Ati “Inama tubaha, ni ukwirinda gucukura mu buryo butemewe n’amategeko. Niba iyo zahabu ihari nk’uko babivuga nibategereze, umushoramari azaza kandi nta bandi bazahabwa akazi, aho kugira ngo bahatakarize ubuzima.”

Yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli n’Umuriro (RMB rwohereje abashakashatsi muri ako gace ngo bagenzure niba koko hari amabuye y’agaciro ariko ko ntacyo ruratangariza Akarere.

Ati “RMB yohereje abashakashatsi bo kuza kureba niba iyo zahabu bavuga ihari koko, ubwo bushakashatsi rero ntibaraduha raporo. Ikindi iyo yabonetse nibo batubwira ngo ingano ya zahabu yabonetse ingana ite? No kumenya ishoramari ryakoreshwa kugira ngo iboneke.”

Yakomeje ati “Uyu munsi ntabwo turabona iyo raporo, ubwo rero sindi buvuge ngo zahabu irahari cyangwa ntihari. Umuturage we ashobora no kugenda akabona akantu kangana mu buryo runaka, agatekereza ko harimo zahabu koko ariko mu rwego rw’ishoramari hari ubundi buryo bibonwa.”

Yavuze ko hashyizwe uburinzi bugamije gukumira abashobora kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe nubwo bitabuza abaturage kubikora rwihishwa.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza bagaragaje ko kuba haguyemo umuntu bikwiye gusiga isomo ryo kwirinda gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Babiri bagwiriwe n'ikirombe, umwe ahasiga ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .