Abantu ibihumbi 500 muri Afurika bashobora guhitanwa na SIDA mu mwaka umwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu mwaka umwe, abantu ibihumbi 500 bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bashobora guhitanwa na Sida.

OMS yatangaje ko abo bantu basanzwe bafite agakoko gatera Sida bashobora guhitanwa n’indwara z’ibyuririzi, mu gihe Guverinoma zaba ntacyo zikoze.

Ibyo biraterwa nuko zimwe muri serivisi zari zisanzwe zitanga ubufasha mu by’imiti igabanya ubukana zafunzwe cyangwa zikagabanyirizwa ubushobozi, imbaraga nyinshi zigashyirwa mu guhangana na coronavirus.

Umuyobozi w’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS Winnie Byanyima, yavuze ko nta ndwara yakabaye ihabwa imbaraga mu kuyirwanya ngo indi yirengagizwe, kuko byose bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

OMS yasabye ibihugu gukomeza gukurikirana ko abafite agakoko gatera Sida bafata imiti neza kandi bapimwa uko bikwiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .