Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Mata 2021 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze kugera mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarahungiye.

Yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ahagana saa moya z’umugoroba azanywe n’indege ya KLM. Yakiriwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, ruhita rumushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi aribyo: Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntun’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Inkuru irambuye mu kanya....

Ubwo indege ya KLM yagezaga Munyenyezi i Kigali
Munyenyezi akigera ku kibuga cy'indege i Kigali yashyikirijwe RIB
Munyenyezi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (149921) Re-process this page