Uyu musaza w’imyaka 85, mu mwaka wa 2010 yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe mu rupfu rw’abatutsi basaga ibihumbi bitanu bari bahungiye kuri paruwasi mu burengerazuba.
Yusuf Munyakazi yahoze ari umuhinzi akaba n’umucuruzi ukomeye i Cyangugu. Ni we kandi wari umuyobozi w’interahamwe mu Bugarama.
Yussuf Munyakazi, avuka muri Komine ya Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, mu Rwanda. Yimukiye muri Cyangugu mu myaka ya 1960.
Yahamijwe uruhare mu bitero by’interahamwe byagabwe kuri Paruwasi ya Nyamasheke, Paruwasi ya Shangi n’iya Mibilizi byahitanye ibihumbi by’abatutsi.
Munyakazi kandi yashinjwe gufatanya n’abandi benshi mu gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe w’Interahamwe zo mu Bugarama no guha imyitozo abagize uwo mutwe.
Abatangabuhamya bagiye bavuga ko Munyakazi yahaye Interahamwe zo mu Bugarama intwaro, kandi ko akenshi zabikwaga iwe. Niwe wazigaburiraga ndetse akazitwara mu modoka ye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!