00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abubatsi mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 November 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), yiyemeza kurushaho gukorera ubuvugizi ibigo bito ndetse no kubaka ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bakora uyu mwuga.

Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, ni bwo abanyamuryango ba ICAR bahuriye mu Nteko Rusange yanatorewemo komite nshya igiye kubayobora mu myaka itatu iri imbere.

Mu bagize komite nshya harimo Munyakazi Sadate wasimbuye Dr. Nsengumuremyi Alexis. Abandi bazakorana na we ni Rukundo Fidèle uzamwungiriza, Umunyamabanga akaba Murwanashyaka Nelson ndetse na Bugingo Fred uzaba ari Umubitsi.

Munyakazi akimara gutorwa yashimiye komite icyuye igihe kuko yakoze akazi kenshi karimo kugeza ihuriro kuri byinshi birimo gukora ubuvugizi kugira ngo amategeko avugururwe.

Kugeza ubu, abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda biharira 54% by’ingengo y’imari y’igihugu. Munyakazi avuga ko ari ubutumwe ku bawurimo mu kuzamuru ubukungu bw’u Rwanda.

Ati “Tugomba kurebera hamwe ngo iyo 54% y’ingengo y’imari, isigara mu benegihugu nk’Abanyarwanda ingana gute? Mu byo duteganya rero harimo gukomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibikorwa bisigara mu banyamuryango, bikaduteza imbere nk’Abanyarwanda.

“Ibyo bizutuma ibigo bito bizamuka ndetse n’ibikomeye birusheho. Ibyo kandi bizakomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bikorera cyane cyane abakora umwuga wo kubaka. Ni ugusenga Imana kugira ngo igihe nk’iki mu myaka itatu iri imbere muzabe muduha amashyi mutaduha induru.”

ICAR ni ihuriro ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), rigahuza abakora imirimo y’ubwubatsi mu rwego rwo kuwuteza imbere no gukemura imbogamizi ziwugaragaramo.

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry'Abubatsi mu Rwanda
Imirimo y'ubwubatsi yiharira 54% by'ingengo y'imari y'igihugu
Abanyamuryango ba ICAR bahuriye mu Nteko Rusange yatorewemo komite nshya
Abagize Ihuriro ry'Abubatsi mu Rwanda bifuza kugira uruhare mu kubaka ubukungu butajegajega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .