Umurenge wa Nyamabuye ni umwe mu yubatse Mujyi wa Muhanga uri mu yunganira Kigali, kuri ubu ukaba wujuje inyubako nshya igeretse, igizwe n’ibiro bitandukanye, ubwiherero bujyanye n’igihe, parikingi ihagije, moteri nini yo gutanga amashanyarazi igihe asanzwe yaba agize ikibazo, muri make yubatse mu buryo bugezweho.
Mu bihe byatambutse, uyu Murenge wakoreraga mu nyubako ishaje y’icyahoze ari Komini Nyamabuye, aho abaturage basabaga serivisi zitandukanye mu buryo butoroshye, ntaho bugama izuba cyangwa imvura kuko ntahigeze hateganywa mbere.
Mu kugereranya n’iyi nyubako nshya, bavuga ko ifite byose kugeza n’aho gutegerereza serivisi, bikaniyongeraho ko buri mukozi afite icyumba akoreramo, bitandukanye na mbere ubwo babaga babyiganira mu twumba duto.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko gukorera mu nyubako nshya byatumye bongera serivisi zihatangirwa.
Izo serivisi harimo iz’urwego rw’abunzi, urwego rwa Ngali rushinzwe kwakira amahoro ndetse n’Irembo. Muri rusange, abagana Ibiro by’Umurenge ntibagikenera gusohoka hanze bajya gushaka izo serivisi.
Yongeraho ko “Hari nk’uza ashaka serivisi yihariye akeneye kwakirwa mu mutekano, ugasanga ntiyakiriwe uko abyifuza. Wasangaga kandi abakozi babangamiwe n’inyubako ishaje kandi ntoya, ariko ubu buri wese arisanzuye, twizeye ko tuzanarushaho gutanga serivisi inogeye buri wese.”
Nshimiyimana kandi akomeza avuga ko iyi nyubako izaba icyitegererezo cyo kunoza isuku mu Mujyi wa Muhanga, cyane ko ari Umujyi wunganira Kigali ushishikajwe no kunoza isuku muri byose.
Yagize ati “Hari abo twasabaga kuvugurura inyubako zabo ngo zijyane n’igihe, ariko bakatubwira ko natwe dukwiye kuvugurura Ibiro by’Umurenge dukoreramo, ugasanga koko natwe dukorera ahashaje, nta rugero dutanga.”
Aka kanyamuneza kageze no ku bagana Umurenge, aho nabo bavuga ko mbere babangamirwaga, ku buryo hari n’abahitagamo kujya gushaka serivisi ahandi, kuko babonaga Umurenge wabo wari utakijyanye n’igihe.
Umwe mu baherutse gusezeranira i Nyamabuye, yavuze ko we n’umugabo we bari baracitse intege zo kuzasezeranira mu nyubako ishaje ariko “Tubonye batashye aha heza, twumva twahakorera ibirori kuko rwose habereye ijisho.’’
Iyi nyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 600 Frw, ikaba yarubatswe mu bushobozi bw’Akarere ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!