Abavuga ibi ni abo mu tugari twa Buramba, Ngarama n’abandi. Basobanuye ko babona igihe bari barahawe cyarenze batawubonye.
Ndayishimiye Gilbert wo mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Buramba, yabwiye IGIHE ko umuriro w’ibanze wageze mu murenge wabo mu 2022, ariko ugarukira mu mudugudu umwe gusa nabwo mu ngo nkeya.
Yavuze uko babajije impamvu uyu muriro utabagezeho bose, basubizwa ko iki kibazo cyatewe n’uko kompanyi yahawe isoko ryagombaga kuwugeza hake, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) kigakomerezaho kiwugeza mu zindi ngo.
Ndayishimiye yasobanuye ko mu Kagari kose ka Buramba kagizwe n’imidugudu itanu, umuriro ugera mu mudugudu wa Musasa gusa, nabwo mu gace gato.
Ati “Batubwiraga ko Sosiyete yari yapatanye gukwirakwiza umuriro, yagombaga kugeza umuriro ku mashuri, ku ivuriro no kuri santarale gusa ndetse no ku baturage bake, noneho ahandi REG ikabikomeza nyuma.’’
Uyu muturage yatangaje ko itinda ry’uyu muriro w’amashanyarazi ribagiraho ingaruka nyinshi zirimo kubura aho bakura umuriro wa telefone, ikiruta byose kikaba kudindiza iterambere ryabo.
Mugenzi we witwa Shumbusho David na we yavuze ko imidugudu nka Gahembe, Kabayaza na Kirambo nta muriro w’amashanyarazi ifite.
We n’abandi baturage bavuga ko bababazwa no kubona batagezwaho n’umuriro w’amashanyarazi, mu gihe imashini iringaniza ingufu (Transformateur) bahawe mu gace batuyemo ifite ubushobozi bushyitse bwa KVA 100.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric, yatangaje ko abaturage bose ba Kabacuzi bazagezwaho umuriro w’amashanyarazi mu gihe cya vuba kuko n’isoko ry’abazawubagezaho ryatanzwe.
Ati ’’Igikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi ni gahunda ikomeza. Turateganya ko nta gihindutse, muri Werurwe cyangwa Mata 2025, iyo gahunda izaba isubukuwe, bityo bashonje bahishiwe.”
Bizimana yasobanuye ko bitewe n’imiterere y’Akarere ka Muhanga, irimo imisozi imwe irimo ingo nkeya ziri hagati y’eshanu na 10; bituma hari aho amashanyarazi y’umuyoboro mugari atagera, asaba abayituyeho gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba.
Imibare igaragaza ko Akarere ka Muhanga kageze ku gipimo cya 80% muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!