Mu Rwanda havumbuwe udukoko twa malaria tudahangarwa n’imiti isanzwe ivura iyo ndwara

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Kanama 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mpuzamahanga n’ab’imbere mu gihugu bavumbuye mu Rwanda udukoko dutera malaria tudahangarwa n’imiti yifashishwa mu kuvura iyo ndwara.

Imiti myinshi yifashishwa mu kuvura malaria kuri ubu ikoreshwamo ikinyabutabire cya artémisinine nk’uko byemejwe n’Umuryango mpuzamahanga witwa ku buzima, OMS.

Inzobere zo mu kigo Institut Pasteur ku bufatanye n’ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, OMS, Cochin Hospital na Columbia University (New York, USA), baherutse kuvumbura udukoko twa malaria dufite ubushobozi bwo kudahangarwa na artémisinine kandi dushobora gukwirakwira.

Ubusanzwe mu bihugu bya Aziya y’amajyepfo n’Iburasirazuba bwa Aziya niho hari haragaragaye udukoko dutera malaria tutihanganira iyo miti.

Ni ubushakashatsi bwateye impungenge benshi mu bakora mu nzego z’ubuzima ku isi kuko utwo dukoko dukwirakwiriye twagabanya ubudahangarwa bw’imiti ivura malarira ikoreshejwemo artémisinine, bikongera umubare w’abandura n’abahitanwa n’iyo ndwara.

Ibyavuye muri ubwo bushakasatsi byatangajwe tariki 3 Kanama 2020 mu kinyamakuru Nature Medicine.

Malaria ni imwe mu ndwara ihangayikishije isi. Abantu miliyari 3.2, ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bafite ibyago byo kurwara malaria.

Buri mwaka abantu miliyoni 200 barwara malaria mu gihe abasaga ibihumbi 400 ibahitana.

Mu myaka 15 ishize, artémisinine ni umwe mu miti yifashishwaga mu kuvura malaria. Guhera mu 2008 hatangiye kuboneka udukoko dutera malaria tudahanagarwa na artémisinine tuboneka muri Aziya yo mu Majyepfo n’Iburasirazuba mu bihugu nka Cambodia, Thailand, Vietnam, Myanmar na Laos.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwagaragaje ko hari udukoko tudahangarwa na artémisinine. Twabonetse muri Masaka aho byari ku kigero cya 7.4 % na Rukara aho byari kuri 0.7 %. Icyakora nta sano ya bugufi y’utwo dukoko twagaragaye mu Rwanda n’utwagaragaye muri Aziya.

Hari impungenge ko utwo dukoko tuzakwirakwira mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari nako gace kibasirwa cyane na malaria kuko kihariye 90 % by’abayirwara.

Inzobere zifite impungenge ko byagenda nk’uko byigeze kugenda ku yindi miti yavuraga malaria nka chloroquine ubwo mu myaka ya 1980 hadukaga udukoko twihanganira chloroquine mu mubiri, bikaba intandaro y’impfu nyinshi z’abana bishwe na malaria muri Afurika.

Mu gihe haba hadafashwe ingamba zikomeye zo guhashya ko utwo dukoko dukwirakwira mu bindi bice, twakwira mu Rwanda hose no mu bihugu bituranye ku buryo imiti ikoreshwamo artémisinine yasigara itakibsha kuvura iyo ndwara.

Mu gihe imiti irimo artémisinine yaba itakibasha guhangana neza na malaria, byatuma hari miliyoni 78 z’inyongera zirwara malaria , abantu 116 00 bakicwa nayo muri Afurika mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .