Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Kayumba Uwera Marie Alice, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Uwera yavuze ko ijambo ‘Intwaza’ risobanura abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ababyeyi basigaye ari ba nyakamwe, badasigaranye n’umwe wo mu muryango wabo kuko ababo bishwe muri Jenoside, baharaniye gukomeza kubaho badaheranwe n’ayo mateka agoye.
Yavuze ko ibarura riheruka mu 2023 ryerekanye ko hirya no hino mu gihugu hari ababyeyi b’intwaza bagera 600.
Muri abo harimo abagera kuri 248 baba mu ngo z’Impinganzima, noneho abandi bakitabwaho aho batuye, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’imiryango inyuranye harimo Unity Club Intwararumuri na Avega-Agahozo.
Umwera kandi yakomeje avuga impamvu abo batujwe hamwe batahahaye inyito y’ikigo ahubwo hakitwa mu rugo.
Ati “Hiswe urugo kugira ngo bitaba ikigo kuko byakumvikana ukundi. Urugo bivuga ubususuruke bw’umuryango kuko n’abayobora izo ngo usanga izo ntwaza zibita ababyeyi.”
Yakomeje ati “Ababa muri izo ngo Leta y’u Rwanda ibagenera iby’ibanze umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi birimo imyambaro, amafunguro, ubuvuzi n’ababitaho harimo n’ushinzwe imitekerereze”.
Umwe mu banyamuryango ba Unity Club Itwararumuri, Tumushime Francine, yasobanuye imvano y’igitekerezo-remezo cyo kwita ku barokotse Jenoside bageze mu zabukuru bari hamwe.
Ati “Nyuma ya Jenoside, hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kwita ku bacitse ku icumu ariko inyigo yakozwe na Avega-Agahozo yagaragaje ko hari abantu nubwo babona ubwo bufasha, bafite intege nke, bakeneye kwitabwaho byihariye. Byagaragaye ko abageze mu zabukuru b’incike badafite kirengera, n’ubufasha bahabwa ntibabashe kubukoresha kuko bari mu nzu bonyine batabasha no kwitekera”.
Ibyo bimaze kugaragara, Umuryango Avega-Agahozo washyikirije Madamu Jeannette Kagame icyo gitekerezo nk’Umuyobozi Mukuru w’Intwararumuri, cyigwaho, hatangira kubakwa ingo z’impinganzima ku bufatanye na Leta.
Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z’impinganzima enye zirimo urwa Rusizi, urwa Huye, urwa Nyanza n’urwa Bugesera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!