00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda haratangira inama nyafurika y’abayobozi b’ibigo byigenga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 May 2024 saa 08:36
Yasuwe :

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024 muri Kigali Convention Centre haratangira inama y’ihuriro nyafurika rihuza abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, Africa CEO Forum.

Biteganyijwe ko iyi nama ihuza abantu barenga 2000 barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’ishoramari bikomeye muri Afurika, abashoramari n’abo mu bigo by’imari.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ni we ufungura iyi nama. Araba ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo: Dr William Ruto uyobora Kenya, Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Filipe Nyusi wa Mozambique, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé.

Umuyobozi wa Africa CEO Forum, Amir Ben Yahmed, yatangaje ko iyi nama ifasha mu gushyiraho ingamba z’udushya mu ishoramari, kongera imbaraga mu bufatanye ndetse no kwerekeza umugabane ku mahirwe menshi ari muri uru rwego.

Umuyobozi wungirije w’ikigo nyafurika cy’ishoramari, Sérgio Pimenta, nk’uko The New Times ibivuga, yatangaje ko kugira ngo umusaruro mbumbe wa Afurika uve kuri miliyari 3000 z’amadolari ugere kuri miliyari 30.000 z’amadolari mu 2050, urwego rw’abikorera ruzabigiramo uruhare runini.

Pimenta yasobanuye ko bizagirwamo uruhare rukomeye n’urwego nyafurika rw’abikorera, agaragaza ishingiro ry’inama nk’iyi zishyiraho umurongo w’uko iyi ntego izagerwaho.

Iyi nama yabaye bwa mbere mu 2012. Iyaherukaga i Kigali yabaye mu 2019.

Abenshi bitabira iyi nama baraye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .