00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hamuritswe umuryango witezweho kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 10 August 2024 saa 01:51
Yasuwe :

Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Umuryango utegamiye kuri leta, We For Health, witezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, binyuze mu guhugura abaganga barimo abakiva ku ntebe y’ishuri.

Wafunguwe ku wa 9 Kanama 2024, mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Marriott Hotel, byitabirwa n’abo mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, abakozi n’abafatanyabikorwa ba ‘We For Health’ barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Inzobere mu kwita ku bana no kubaha ubuvuzi, Dr. Kayinamura Mwali Assumpta washinze uyu muryango, yashimangiye ko kwifuza gufasha Minisiteri y’Ubuzima ari yo mpamvu yamusunikiye gufatanya n’itsinda rinini ry’inzobere mu kwita ku bagore n’abana kugira ngo bagishinge.

Ati ‘‘Uyu mushinga twawutekereje kuko dushaka gufasha Minisiteri yacu y’Ubuzima. Turi itsinda ry’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi, impinja n’abana, ingimbi n’abangavu.”

‘We For Health’ imaze amezi icyenda itangiye gukorera mu Karere ka Nyarugenge, gusa hari gahunda y’uko izakomeza kwagurira ibikorwa hirya no hino mu gihugu.
Ntabwo ari ukwita ku bagore n’abana gusa, ahubwo hazigishwa n’ingimbi ndetse n’abangavu ku kwirinda gutera cyangwa gutwarwa inda zitateganyijwe.

Izindi serivisi ziyitangirwamo ni uguhugura abo mu rwego rw’ubuvuzi bita ku bagore batwite, abari kubyara, nyuma yaho n’abana.

Mu bizibandwaho harimo guha abavuzi ubumenyingiro buhagije ku birimo gukoresha imashini zongerera umwuka abana bavukanye ibibazo birimo no guhumeka nabi ndetse no kuvuka igihe kitageze.

Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri MINISANTE, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko nubwo u Rwanda umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, ‘We For Health’ ije nk’andi maboko mu gufatanya na leta kugabanya imibare yabo.

Ati ‘‘Uyu muryango utegamiye kuri leta ni igisubizo kuri twebwe, ngira ngo murabizi ko buri bana 100.000 bavutse, ababyeyi 200 bapfa. Bivuze ko ari ikibazo cy’ingutu, ni ikibazo kimaze imyaka, ariko ni ikibazo tugomba gushakira ibisubizo uko byagenda kose kuko intego yacu ni uko dushyira hamwe ingufu.’’

Mu 2024, impinja 4585 zibasiwe no guhumeka nabi zikimara kuvuka, zihabwa ubuvuzi bwo kuzongerera umwuka. Ubu burwayi kandi bwihariye 40% by’indwara zahitanye abana bavutse muri uwo mwaka bagapfa bataramara iminsi 28. Ni mu gihe ababyeyi 310 bapfuye bari kubyara.

Mu Rwanda hamuritswe umuryango witezweho kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka
Kumurika uyu muryango byitabiriwe n'abiganjemo inzobere mu buvuzi bw'u Rwanda
Dr. Nkeshimana Menelas wa Minisante, yavuze ko Ikigo 'We For Health' kije nk'andi maboko yo gufasha urwego rw'ubuvuzi
Inzobere mu kwita ku bana no kubaha ubuvuzi, Dr Kayinamura Mwali Assumpta washinze uyu muryango, yakomoje ku kuba ubundi nta mubyeyi wakabaye apfa abyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .