Mu gihe cy’icyorezo cya Novel Coronavirus, kuba igihugu cyishimye ku Isi bisobanura iki?

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2020, hasohowe icyegeranyo ngarukamwaka kigaragaza uko ibihugu birutana mu kugira abaturage bishimye. Finlande yashyizwe ku mwanya wa mbere ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Uru rutonde rwasohotse mu gihe Isi yibasiwe na Coronavirus, aho bamwe mu baturage muri iki gihugu bavuga ko kukibamo hari abaturage bishimye kuruta abandi ku Isi mu gihe cy’icyorezo gikomeye ntaho bihuriye no kugira umunezero w’igihe gito.

Umwe mu baganiriye na CNN ukomoka muri Finlande, Samuel Kopperoinen, yavuze ko umunezero w’abaturage muri ibi bihe bikomeye ujyana n’urwego rw’ubwiteganyirize n’izindi nkunga igihugu cye cyashyizeho mbere y’uko ibibazo bitangira.

Kopperoinen, utuye mu Mujyi wa Helsinki, arubatse ndetse afite abana batatu; avuga ko igice kinini cy’imibereho myiza kigizwe n’ubuvuzi bwiza bufite ireme.

Ati "Abanya-Finlande bafite imyumvire ko mu gihe cy’uburwayi cyangwa ubumuga bagomba guhabwa ubuvuzi. Twizeye ubuziranenge no kuboneka kwa byo kandi ubwiteganyirize ni ingenzi. Iyo tubuze akazi, twarwaye cyangwa abana bacu barwaye buradufasha. Yego ntitubasha gukorera amafaranga muri icyo gihe, ariko duhabwa indishyi zidufasha kubaho tukanagabanya ibyo dukoresha buri munsi."

Akomeza avuga ko muri iki gihe cya Novel Coronavirus, usibye ubuvuzi, kwita ku bana, gahunda y’uburezi n’izindi nyungu bahabwa mu gihe batari gukora [...] zituma umuryango urushaho kuba mwiza, inzego z’ubuyobozi n’amatorero yo muri buri karere ategura imfashanyo ku bantu babo."

Ku rundi ruhande abasesenguzi bavuga ko ibyishimo by’abaturage bo mu bihugu byashyizwe ku myanya y’imbere ntacyo bizafasha mu guhangana n’iki cyorezo cyadutse kuko mu minsi iri imbere ibyemezo bikakaye birimo kwirinda guhura kw’abantu benshi, kwishyira mu kato n’izindi ngamba zikomeye zizahagarika ubuzima bw’ibikorwa byinshi.

Bagaragaza ko ibi aribyo bizitabwaho mu gihe inzego z’ubuzima muri ibi bihugu zizaba zitari ku rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Jeffrey Sachs, wagize uruhare mu kwandika raporo ya ONU igaragaza uburyo ibihugu birutana mu kugira abaturage bishimye yashimangiye ko hazakenerwa ubushobozi bwinshi mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati "Ni icyemezo gikomeye, bigoye gushyira mu bikorwa no gukurikiza, kandi bizatwara umutungo mwinshi mu gihe gito hagamijwe gukumira impfu zishobora kuba nyinshi."

Sachs avuga ko guverinoma zisanzwe zikora neza zizitwara neza neza mu guhangana n’iki cyorezo kuko gisaba ubuyobozi bukomeye kandi bufatika, buzi gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje.

Bihabanye n’ibiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri ku mwanya wa 18 muri raporo igaragaza uko abaturage bishimye mu bihugu byo ku Isi; iki gihugu ngo ni urugero rwiza rw’ahagaragara akavuyo, imikorere iciriritse no kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bari bategereje ku buyobozi.

Ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye kuruta ibindi, Finlande ya mbere ikurikirwa na Danemark, u Busuwisi, Iceland na Norvège.

Umuryango w’Abibumbye washyizeho itariki ya 20 Werurwe ya buri mwaka nk’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo. Mu kugenzura uko abaturage bishimye muri buri gihugu, ubushakashatsi bushingira ku ngingo esheshatu z’ingenzi zijyana n’imibereho myiza arizo: amafaranga yinjizwa na buri muturage, ubwisanzure, kwizerana, icyizere cyo kurama, inkunga y’imibereho n’ubwitonzi.

Usibye ariko n’ibibazo byatejwe na Novel Coronavirus, nta gihugu na kimwe mu bifite ubukungu bukomeye ku Isi cyigeze kiza mu myanya 10 ya mbere ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye.

U Bwongereza bwaje ku mwanya wa 13, buvuye ku wa 15 mu mwaka ushize, mu gihe u Budage bwagumye ku wa 17 mu myaka ibiri yikurikiranya. U Buyapani bwaje ku mwanya wa 62, bukaba bwaramanutse buva ku wa 58; u Burusiya bwaje ku mwanya wa 73, busubiye inyuma ho imyanya itanu; mu gihe u Bushinwa bwaje ku mwanya wa 94, buvuye ku wa 93 bwari buriho mu mwaka ushize.

Mu 2011, Bhutan ni yo yasabye ko hashyirwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo; raporo igaragaza uko ibihugu birutana mu kugira abaturage bishimye ikorerwa ku bihugu 156 ku Isi hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .