Mu Bushinwa hadutse ibicurane by’ingurube bishobora guhinduka icyorezo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Kamena 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi mu Bushinwa bavumbuye ubundi bwoko bw’ibicurane by’ingurube bishobora guhinduka icyorezo.

Ubushakashatsi bwasohowe mu kinyamakuru cyandika kuri siyansi, PNAS bugaragaza ko ibyo bicurane byo mu bwoko bwa G4, bifitanye isano n’ubundi bwoko bw’ibicurane by’ingurube byadutse mu 2009 bikaba icyorezo.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza zo mu Bushinwa no mu kigo cy’u Bushinwa gishinzwe kugenzura ibyorezo, bagaragaje ko icyo cyorezo gifite ubushobozi buhambaye bwo kwanduza ikiremwamuntu.

Hagati ya 2011 na 2018, abashakashatsi bafashe ibizamini mu ngurube 30 000 mu mabagiro icumi atandukanye mu Bushinwa no mu nzu zivura inyamaswa, bituma babasha kuvumbura ubwoko 179 bwa virus zitera ibicurane by’ingurube.

Inyinshi muri izo ngurube bazisanzemo ubwoko bushya bwa virusi y’ibicurane bwatangiye kwigaragaza guhera mu 2016.

Ubwoko bushya bw’ibicurane by’ingurube buzwi nka G4 nibwo basanze bukomeye cyane ndetse bufite ubushobozi bwo kwanduza cyane ikiremwamuntu.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ubudahangarwa umubiri uvana mu bicurane bisanzwe budashobora guhangara ubwoko bushya bwa G4.

Mu bakozi bashinzwe iby’ibicurane by’ingurube bafashwe ibizamini nyuma yo gushyirwa hafi y’aho izo virusi zavumburiwe, byagaragaye ko umwe mu icumi yanduye.

Ibizamini byafashwe kandi byagaragaje ko hafi 4.4 % by’abaturage bose bahuye n’iyo virusi banduye.

Inzobere zivuga ko iyo virusi ishobora kwandura iva mu nyamaswa ijya mu bantu ariko ntibaramenya niba ishobora kuva ku muntu umwe ijya ku wundi, ari nazo mpungenge bafite.

Abakoze ubushakashatsi basabye ko habaho uburyo buhamye bwo gukurikirana abantu bakora ahororerwa cyangwa ahicirwa ingurube.

Ibicurane bishya by'ingurube byavumbuwe mu Bushinwa ntiharamenyekana niba umuntu ashobora kubyanduza mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .