Babiri mu barwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari mu banyarwanda barekuwe na Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2020 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Mu Banyarwanda 13 barekuwe na Leta ya Uganda kuri uyu wa Kabiri harimo babiri bakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze umwaka ushize, bagahungira muri Uganda.

Abo ni Sous Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Uganda kuri uyu wa Mbere, bagakurirwaho ibyaha byo byo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko bari bakurikiranyweho, mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Igitero cyo mu Kinigi cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 3 na 4 Ukwakira 2019, gihitana abaturage 14, inzego z’umutekano z’u Rwanda zica 19 mu bakigabye.

Icyo gihe ababashije gutoroka mu bagabye igitero, bahungiye muri Uganda bakirwa n’igisirikare cy’icyo gihugu. Abo bombi bahunganye imbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun n’amasasu 77.

Amakuru avuga ko Kabayija yari asanganywe indangamuntu ya Uganda ifite nimero 009601810, yatangiwe ahitwa Butumbiliizi mu karere ka Mityana.

Amakuru yagiye atangwa n’u Rwanda agaragaza ko igitero cyo mu Kinigi cyari gishyigikiwe na bamwe mu bayobozi ku ruhande rwa Uganda ari nabo bafashije abo kubona ubuhungiro nyuma y’igitero.

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko hari ibimenyetso byinshi ko Mateke yari inyuma y’igitero cyo mu Kinigi.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke.”

Nubwo u Rwanda rwagiye rwerekana ibihamya ko Uganda ishyigikira imitwe ishaka guhungabanya umutekano mu Rwanda, icyo gihugu nticyigeze kibyemera ku mugaragaro no mu itangazo rirekura abarimo Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija ntaho bakomoje uruhare rwabo mu bitero biheruka kubera mu Kinigi.

Hashize imyaka isaga ibiri u Rwanda rwinubira imikoranire ya leta ya Uganda n’imitwe irurwanya irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa n’ishamikiye kuri FDLR.

Benshi mu banyarwanda bagiye bafatwa, bagahohoterwa muri Uganda bagiye bagaruka batanga ubuhamya bw’uburyo ifatwa ryabo rigirwamo uruhare n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, bashaka abayoboke ubyanze bakamuhimbira ibyaha.

Fidèle Nzabonimpa na Selemani Kabayija barekuwe na Uganda, bakekwaho uruhare mu gitero cyahitanye abaturage mu Kinigi umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .