Icyemezo cyo kugabanya ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia gishingira ku cyafashwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano mu mwaka ushize.
Aka kanama kanzuye ko ibihugu biri muri ubu butumwa bizajya bigabanya ingabo zabyo ziri muri Somalia mu byiciro, ibirindiro zivuyemo bikagenzurwa n’ingabo z’iki gihugu.
Kugeza muri Nyakanga 2023, ingabo z’u Burundi zari muri Somalia zarengaga 3000, zigenzura ibice byo mu ntara ya Middle Shabelle. Ibirindiro byazo bikuru biri mu karere ka Jowhar.
Umuyobozi wazo, Colonel Hatungimana Oscar yasobanuriye Mashariki TV ko, hashingiwe ku cyemezo cy’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwaka wa 2023 warangiye izigera ku 1784 zicyuwe.
Col. Hatungimana yagize ati “Igabanywa ry’abasirikare ntiryabaye ku ngabo z’u Burundi gusa, ryabaye ku ngabo zose z’ibihugu biri gufasha Somalia. Iwacu habaye igabanywa ry’abasirikare bagera ku 1784, aho twasubije ibirindiro bigera ku munani. Ibyo byabaye mu mwaka wa 2023.”
Uyu musirikare yasobanuye ko umutwe w’irerabwoba ugerageza gufata bimwe muri ibi bice ingabo zavuyemo, gusa ngo iyo bibaye, ingabo z’u Burundi zijya gufasha iza Somalia kuwusubiza inyuma.
Yagize ati “Muri ibyo birindiro byose byasubijwe ingabo za Somalia, bigaragara ko hamwe usanga Al Shabaab ishaka kuhisubiza. Turagerageza kugira ngo ibyo birindiro babigumane.”
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari karafashe umwanzuro w’uko ingabo zose ziri muri ATMIS zizava muri Somalia muri Kanama 2024, gusa nyuma y’igitero cya Al Shabaab cyahitanye abantu barenga 30 muri Mogadishu, kemeye ko zihaguma kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2024.
ATMIS isigayemo ingabo 12.626 zirimo abapolisi 1.040. Biteganyijwe ko zizasimburwa n’iza Somalia 20.900 zirimo izibarizwa mu mutwe udasanzwe watojwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Danab.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!