Mu 2020 RIB yakiriye ibirego bisaga ibihumbi 52

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2020 amadosiye y’ibirego rwakiriye agashyikirizwa ubushinjacyaha asaga ibihumbi 52, bikaba byariyongereye ku kigero cya 10 % ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Tv10, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu yavuze ko ubwiyongere bw’ibyaha muri rusange bwaturutse ku kuba Abanyarwanda bararushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Twagirayezu yavuze ko mu mwaka ushize RIB yakoze amaperereza ku birego 52131 bigakorerwa amadosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha. Ni mu gihe mu mwaka wa 2019 hatanzwe amadosiye 47247.

Mu byaha byiyongereye harimo ibyo gukubita no gukomeretsa byiyongereyeho 40 %, gusambanya abana byiyongereye ku kigero cya 20 %, ihohoterwra rishingiye ku gitsina ni 22 % naho ibyaha byifashishije ikoranabuhanga byiyongereye ku kigero cya 37 %.

Icyakora, Twagirayezu yavuze ko hari n’ibyaha byagabanyutse nk’iby’ubujura byagabanyutseho 1.7 %, ibijyanye n’ibiyobyabwenge byagabanyutse ku kigero cya 17.9 %, ibya ruswa byagabanyutse 3.7 %, ibyaha byo kunyereza umutungo byagabanyutseho 8 .4 % naho icuruzwa ry’abantu ryagabanyutseho 37.7 %.

Twagirayezu yavuze ko kwiyongera kw’ibyaha guterwa n’uko benshi bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Uko amakuru agenda yiyongera ntabwo bivuze ko ibyo byaha bigenda byiyongera ku buryo bukabije mu gihugu cyacu, uko tubibona nuko amakuru arushaho kugenda atangwa kurusha mu bihe byashize bityo abahohoterwa bakagenda bahabwa ubutabera.”

Nk’ibyaha byo gusambanya abana mu mwaka ushize hakiriwe amadosiye 4432 ugereranyije n‘amadosiye 3623 yakiriwe umwaka ushize.

Amadosiye y'ibyaha RIB yakiriye uyu mwaka yariyongereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .