00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda yo guteza imbere imishinga y’urubyiruko

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 July 2022 saa 04:33
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda ‘Level Up your Biz Initiative’, gahunda igamije guteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko.

Iyi gahunda yatangijwe muri Mata 2021, MTN ikaba iyishyira mu bikorwa binyuze muri MTN Foundation itera inkunga imishinga itandukanye igafatanya n’Umuryango Inkomoko ufasha ba rwiyemezamirimo kugira ubumenyi bugamije kwagura imishinga yabo.

Igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rufite imishinga itanga icyizere by’umwihariko ikoresha ikoranabuhanga, ikazahabwa amahugurwa afasha mu kuzamura ibikorwa byabo.

Buri wese ufite umushinga wanditse muri RDB kandi nyirawo ari urubyiruko w’Umunyarwanda ashobora kwiyandikisha ku rubuga rwa MTN. Nyuma yo kwiyandikisha hazatoranywa itandatu ihiga indi.

Izatoranywa izahabwa amahugurwa y’amezi atatu na Inkomoko ajyanye n’iterambere ry’imishinga, gucunga imari, imitangire ya serivisi n’ibindi byose byateza ibikorwa byabo imbere.

Usibye abazahabwa amahugurwa kandi abazatoranywa bazahabwa inkunga y’amafaranga y’igishoro.

Uwari uhagarariye MTN Foundation, Mazimpaka Sharon, yavuze ko bashishikajwe no gufasha urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere kuko biteza imbere igihugu.

Ati “MTN Rwanda yishimiye gutangiza icyiciro gishya cya ‘Level Up your Biz Initiative’, twizera ko imishinga y’urubyiruko yahawe imbaraga ishobora guteza imbere ba nyirayo.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ibikorwa muri Inkomoko, Mugema Joanne, yavuze ko abahuguwe mu cyiciro cya mbere batanze umusaruro kandi bashishikajwe no kongerera ubumenyi abashya.

Icyiciro cya mbere cya ‘Level Up your Biz Initiative’, hahuguwe ba rwiyemezamirimo batandatu muri bo hatoranywamo batatu bagenewe inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.

Uyu mushinga ukorwa na MTN ifatanyije na Inkomoko
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda ‘Level Up your Biz Initiative’, gahunda igamije guteza imbere imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko
Abakozi ba MTN bavuze ko iki ari igikorwa kigamije guteza imbere urubyiruko
Uwari uhagarariye MTN Foundation, Mazimpaka Sharon, yavuze ko bashishikajwe no gufasha urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere kuko biteza imbere igihugu
Umuyobozi w’Ibikorwa mu Inkomoko, Mugema Joanne, yavuze ko abahuguwe mu cyiciro cya mbere batanze umusaruro kandi bashishikajwe no kongerera ubumenyi abashya

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .