00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasuye abakiliya bayo i Musanze isobanura serivisi ibafitiye

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 19 August 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yasuye abakiliya bayo mu Karere ka Musanze aho yaberekaga serivisi nshya ndetse n’izari zisanzwe yavuguruye mu rwego rwo kurushaho kubanogera.

Ibyo byabaye kuri uyu wa Kane, mu gikorwa ngarukamwaka aho MTN isura abakiliya hirya no hino mu ntara mu rwego rwo gusabana na bo no kubamenyesha ibyo ibahishiye.

Umukozi wa MTN uhagarariye urwego rushinzwe ibigo binini, ibiciriritse n’ibito, Aimable Kabanda, yagarutse kuri serivisi zitangwa n’iki kigo zirimo izo guhamagara n’iza internet.

Zirimo nka MTN Unicall, uburyo bwashyizweho kugira ngo bufashe ibigo kuvugana n’abakiliya babyo bitabagoye.

At"MTN unicall ni igisubizo ku bantu bafite ibigo aho ukenera kuvugana n’abakiliya bawe cyangwa bo bakeneye kuguhamagara kandi bagakenera guhamagara ku mirongo irenze umwe."

Akomeza avuga ko ari n’igisubizo ku bantu bafite internet aho baguha nimero nk’eshanu kandi nimero imwe yemerewe guhamagara mu mahanga.

MTN kandi yashyizeho uburyo umuntu yatunga internet iwe mu rugo. Ubwo buryo buri mu bwoko bubiri burimo ubukoresha fibre Optique n’ubudakoresha umugozi (wireless) nk’uko Kabanda yakomeje abisobanura.

Ati"Turabizi mu minsi ishize mu gihe cya Covid-19 abantu benshi bagize ikibazo cya internet aho wabaga uri mu rugo ugakenera gukora akazi kandi bigusaba internet yihuta, rero tubafitye ubwoko bwa internet bubiri hari iya Fiber na Wireless."

Umuturage wo mu karere ka Musanze akaba n’umukiliya wa MTN witwa Rulinda Nathan yashimiye iki kigo uburyo gitanga serivisi nziza ku bakiliya bacyo n’ibikorwa by’indashyikirwa gikora bituma gihora ku isonga.

Ati" Icyo nyishimira cya mbere ni uko ari yo yabanjirije sosiyete z’itumanaho mu Rwanda kandi igerageza kuvugurura no gukora neza ku buryo ishimisha abakiliya bayo."

Akomeza avuga ko ashimira MTN ko yagerageje kureba icyo abakiliya batandukanye bakeneye yaba abafite kompanyi zifite abantu benshi, abakoresha internet ku giti cyabo cyangwa se mu rugo.

Ati “Nabonye ari ibintu bizafasha abantu benshi ndetse nanjye ubwanjye harimo izo ngiye gukoresha.”

Umuyobozi wa MTN mu Karere ka Musanze, Abaho Innocent yavuze ko umukiliya ari we uri ku isonga kandi bahora bashaka icyatuma yishimira uyu murongo.

Ku wa Gatatu, MTN yatanze ibikoresho bitandukanye ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza birimo iby’isuku n’ibindi.

Abakozi ba MTN mu gikorwa cyo gutanga ibikoresho by'isuku ku Kigo Nderabuzima cya Muhoza
Ibikoresho bitandukanye MTN yahaye Ikigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .