00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yasubukuye ibikorwa byo gufasha abababaye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 June 2022 saa 01:44
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yongeye gusubukura igikorwa cya Y’ello Care MTN, kigamije kwita ku bababaye aho cyatangiriye mu Agahozo Shalom.

Iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka ariko cyari cyarasubitswe kubera Covid-19. Ubusanzwe kigomba kumara iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n’abayobozi babo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena nibwo MTN Rwanda yongeye gusubukura ibi bikorwa aho ku ikubitiro bahereye mu kigo cya Agahozo Shalom, bagiye kumara iminsi itandatu bahakorera ibikorwa by’ubufasha.

Kimwe mu bikorwa nyamukuru bizakorwa ni ugutanga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, ubujyanama ku banyeshuri bugamije kubereka inzira nziza yo kunyuramo, gutera ibiti muri iki kigo no gusiga amarangi ku nyubako zacyo. Mu gusoza iki kigo kikazagenerwa mudasobwa 15.

Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe imikoranire n’izindi nzego, Alain Numa, yavuze ko bategura iki gikorwa kugira ngo abakozi ba MTN bagire uruhare mu gufasha abandi.

Ati “Ni igikorwa abakozi bose ba MTN Group bagiramo uruhare bigomwe amasaha yabo umunani mu kwegera abaturage biciye muri gahunda zigamije kuzamura imibereho yabo.”

Yakomeje avuga ko bahisemo iki kigo kugira ngo babegere babaganirize kandi bagire inkunga babagenera izabafasha.

Ku ruhande rwa Iraba Brenda, Umukozi mu Agahozo Shalom yashimye MTN Rwanda ifata umwanya ikajya kwita kubabaye bibereka ko hari abantu babitayeho kandi ko baba batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, ishinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman. Iki kigo giherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Cyakira abanyeshuri 125 buri mwaka biga imyaka ine, umwaka umwe bawuhabwamo amasomo y’ubujyanama, itatu isigaye bakayigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Abaharererwa ni abatishoboye ndetse abenshi muri bo bakaba ari imfubyi baba badafite amikoro yo gukomeza amashuri yabo neza.

Banaboneyeho umwanya wo gusura iki kigo no kureba uko abanyeshuri bacyigamo babaho
Abanyeshuri beretse abashyitsi impano zitandukanye bifitemo
Abakozi ba MTN Rwanda basabanye n'abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom
Ubwo abakozi ba MTN bari bakigera mu kigo cya Agahozo Shalom
Aba banyeshuri baganiriye n'abakozi ba MTN bahuza urugwiro
Abanyeshuri banejejwe no kubona ababasura
Abanyeshuri bahawe impanuro zizabafasha mu masomo na nyuma yayo
Iraba Brenda, Umukozi mu Agahozo Shalom yashimye MTN Rwanda ifata umwanya ikajya kwita ku bantu ititaye ku kuba ari abakiliya bayo
Umwe mu bakozi ba MTN atera igiti mu Kigo Agahozo Shalom
Abakozi ba MTN Rwanda bigomwa amasaha umunani bagakora ibikorwa by'ubugiraneza
Abakozi ba MTN Rwanda bateye ibiti mu kigo cya Agahozo Shalom
Ibita byateye bigamije kurengera ibidukikije

Amafoto: Shumbusho Djasir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .