MTN Foundation yiyemeje guteza imbere imishinga y’abagore n’urubyiruko mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umuryango Foundation wakoze inama ya mbere mu 2020, bugaragaza gahunda y’ibikorwa bizibandwaho harimo kurushaho guteza imbere imishinga ifasha abagore n’urubyiruko muri uyu mwaka.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda i Nyarutarama, ihuza abayobozi ba MTN Foundation ishami ryigenga rya MTN Rwanda.

MTN Foundation ni ishami ritera inkunga ibikorwa bitandukanye ariko bigendera mu murongo ubuyobozi bukuru bwa MTN buba bwatanze nko mu bikorwa by’uburezi, kwihangira imirimo mu bagore n’urubyiruko ndetse na gahunda zitandukanye za leta.

Iri shami ryatangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2010 ubwo ryashorwamo amafaranga angana na 1% mu mafaranga MTN iba yungutse nyuma yo gutanga imisoro yose buri mwaka.

Muri iyo nama, hagarutswe ku byagezweho muri 2019 ndetse barebera hamwe icyerekezo cya 2020 .

Umuyobozi mukuru w’inama nkuru ya MTN Foundation, Madamu Zulfat Mukarubega, yashimiye ubuyobozi bukuru bwa MTN ku bwitange bukomeye bakomeje kugaragariza abanyarwanda mu kubaka igihugu.

Yashimangiye ko gahunda z’uyu mwaka zizibanda ku gushyigikira abihangira imirimo mu bagore, mu rubyiruko ndetse na gahunda za leta.

Umuyobozi mukuru wa MTN, Madamu Mitwa Kaemba Ng’ambi yashimiye inama nkuru y’ubuyobozi bwa MTN Foundation kubyo bamaze gukora mu guteza imbere abanyarwanda, babashyigikira muri gahunda zitandukanye aboneraho no kubagezaho iyo nkunga ingana na 1% ku nyungu MTN yabonye muri 2019.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri MTN Rwanda, Chantal Kagame yagarutse kuri gahunda za MTN ndetse n’iza leta, aho yavuze kuri gahunda z’ikoranabuhanga ndetse no guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga, bimwe mu bizibandwaho na MTN Foundation uyu mwaka.

Ati “Ni byiza ko abazashyigikirwa mu mishinga yabo hazabonekamo ikoranabunga duhamya y’uko rigeze kure kandi ryafasha cyane abagore cyangwa se urubyiruko mu gihe batewe inkunga na MTN Foundation.”

Bimwe mu bikorwa byagiye biterwa inkunga na MTN Foundation harimo nko kwishyurira amashuri abana 100 babarizwa muri Imbuto Foundation guhera muri 2012, kwishyurira abana batatu bakomeje muri kaminuza y’u Rwanda, bateye inkunga abanyarwanda babazwe indwara y’ibibari,bubakiye inzu abatishoboye, bubatse ibyumba mpahabwenge mu mashuri yisumbuye byibura rimwe muri buri karere mu Rwanda n’ibindi.

Abifuza kugeza imishinga yabo kuri MTN Foundation banyura ku rubuga : www.mtn.co.rw

Mtn Foundation yiyemeje guteza imbere urubyiruko n'abagore mu kwihangira umurimo uyu mwaka
MTN Foundation yiyemeje gukoresha inkunga yahawe mu guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga mu bagore n'urubyiruko
MTN Foundation ishyikirizwa inkunga ya 1 % y'inyungu MTN Rwanda yabonye umwaka ushize
Abayobozi ba MTN Rwanda na MTN Foundation biyemeje gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (130587) Re-process this page