Ni igikorwa kigezweho nyuma y’umwaka ingabo z’ibihugu byombi ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje intara ya Cabo Delgado.
Itangazo ingabo z’u Rwanda zashyize hanze, zivuga ko abaturage batangiye gusubizwa mu byabo ari abari bari mu nkambi ya Quitunda hafi y’icyambu cya Afungi. Batangiye gusubizwa mu ngo zabo muri Mocimboa da Praia.
Aba mbere basubiye mu byabo ni abantu 123, bagiye baherekejwe n’ingabo z’u Rwanda kugeza mu gace batuyemo ka Nanduadwa.
Biteganyijwe ko abantu 3,556 bari mu nkambi ya Quitunda aribo bazafashwa gusubira mu byabo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!