Ubwo uru rukiko rwari rumaze gushimangira intsinzi ya Chapo wagize amajwi 65,15%, Mondlane yatangaje ko Abanya-Mozambique bagomba kwitegura ibihe bikomeye kuko ngo yiteguye kurwana urugamba ruzamugeza ku ntsinzi.
Mondlane wateguye indi myigaragambyo ikomeye yabaye kuva mu mpera z’Ukwakira 2024, yagize ati “Amateka akorerwa mu bihe by’amahwa, mu bihe by’urutare kandi ukuri ni uko intsinzi tuzayibona.”
Amashusho menshi yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza agaragaza abaturage bashyigikiye Mondlane bangiza ibikorwaremezo, basahura amaduka y’abacuruzi, ayandi bayatwika.
Visi Perezida w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, Iyamuremye Jean Damascène, kuri uyu wa 24 Ukuboza yatangarije IGIHE ko mu maduka yasahuwe harimo ay’Abanyarwanda.
Iyamuremye yagize ati “Abaturage biraye mu maduka, yaba ay’Abanyarwanda, yaba ay’abandi nk’Abashinwa, abo mu bihugu bya Asia, barasahura.”
Yabajijwe niba umubare w’Abanyarwanda bahohotewe wamenyekanye, asubiza ati “Abamaze gutaka barenga 20 nk’uko ndi kubibona ku mbuga za WhatsApp duhuriyeho.”
Hari impungenge ko iyi myigaragambyo ikomeza kandi igakomeza gufata intera ndende. Mu bihe nk’ibi, Abanyarwanda basabwa kwigengesera, bagakurikiza inama abayobozi babo babagira, hagamijwe kurinda umutekano wabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!