Muri abo banyeshuri harimo abarangije amasomo ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri n’abarangije ay’icyiciro cya gatatu muri Mount Kigali University.
Ibirori byo gusoza amasomo no gutanga impamyabumenyi biteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2024. Abarangije bigaga mu mashami y’ubucuruzi, ubumenyi mu by’ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteli, ndetse n’ubumenyi rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko uyu ari umusaruro wo gukora cyane haba ku banyeshuri na kaminuza bizemo muri rusange kuko bigiye kuba ku nshuro ya 26.
Ati “Uyu munsi ntitwizihiza gusa ko mwasoje amasomo ahubwo turareba umurava, ubwitange no guhozaho byabagejeje kuri iyi ntambwe ikomeye. Ku banyeshuri bacu barangije, uyu munsi ni ikimenyetso cy’imbaraga zanyu n’intambwe ntagereranwa ku myaka yo gukora cyane.”
Yashimiye imiryango, inshuti, abarezi n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Kaminuza ku bwo gufasha abanyeshuri no kubaha umurongo muzima wabagejeje ku ntsinzi.
Yabwiye abarangije amasomo ya bo ko bateye intambwe ikomeye, iganisha ku gufungura amahirwe mashya mu rugendo rugana ku isoko ry’umurimo, nubwo bashobora no kuzahura n’izindi mbogamizi.
Ati “Ubumenyi, ubwenge n’ubunararibonye mwahawe hano muri Mount Kigali University ni umusingi ukomeye mujyanye mu cyiciro cy’ubuzima gishya mugiye gutangira.”
Yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, guharanira kugira impinduka nziza no gukorera ku ntego bagamije gutanga umusanzu ku iterambere ry’Igihugu n’isi muri rusange.
Dr. Martin Kimemia kandi yemeje ko Mount Kigali University izakomeza kuba ahantu heza ku banyeshuri biga muri Kaminuza binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme, guhanga udushya no kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo.
Yashimangiye ko kandi Kaminuza ya Mount Kigali ikomeje kwagura ibikorwaremezo byabo bigamije gufasha abayigana kandi ko muri uwo mujyo bagiye kubaka andi mashuri azajya yifashishwa.
Ku banyeshuri bakenera kwimenyereza umwuga kandi yagaragaje ko ubufatanye na Kigali Paramount Hotel buzafasha mu gutuma Kaminuza ishyiraho ahantu ho kumenyereza abiga ubukerarugendo, bakagira na Royal FM ifasha mu biga itangazamakuru n’itumanaho.
Yagaragaje kandi hari porogaramu zijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo bugezweho ‘Dental Technology and Therapy programs’ zigamije gutuma Kaminuza itanga umusanzu mu kubona inzobere muri ubwo buvuzi.
Urutonde rw’abanyeshuri bose bagiye guhabwa impamyabumenyi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!