00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mossad ivugwaho gushyira igitutu ku Mushinjacyaha Mukuru wa ICC, ifashijwe na Joseph Kabila

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 May 2024 saa 12:39
Yasuwe :

Yosef ‘Yossi’ Cohen wayoboye urwego rw’ubutasi rwa Israel ruzwi nka ‘Mossad’ kuva mu 2016 kugeza mu 2021 avugwaho gushyira igitutu kuri Fatou Bensouda wayoboraga ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye (ICC), abifashijwemo na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha bwa ICC bumaze igihe kinini bugerageza gushyiriraho abayobozi bo muri Leta ya Israel impapuro zo kubata muri yombi, babashinja ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu ntara ya Gaza muri Palestine, ariko umuhate wabo wagiye upfa ubusa akenshi.

Ikinyamakuru The Guardian, mu nkuru icukumbuye cyashyize hanze ku wa 28 Gicurasi 2024, cyasobanuye ko Bensouda yatangiye gushyiraho igitutu ubwo yafataga icyemezo cyo gutangiza ku mugaragaro iperereza kuri ibi byaha byakorewe muri Palestine.

Cyasobanuye ko Cohen yahuye na Bensouda bwa mbere i Munich mu Budage mu 2017 ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano. Icyo gihe ngo yamusobanuriye mu ncamake uwo ari we.

Bensouda ubwo yari yitabiriye inama New York mu 2018 yaje guhurira muri hoteli na Kabila wayoboraga RDC, baganira ku byaha by’intambara bikorerwa mu burasirazuba bwa RDC. Ariko ngo iyi nama yari mu mugambi Kabila yari yateguranye na Cohen.

Muri iyi hoteli, nk’uko iki kinyamakuru cyabisobanuye, abashinjacyaha ba ICC bari kumwe na Bensouda basabwe gusohoka, Cohen ahita yinjira muri icyo cyumba bitunguranye. Abasohowe na bo ngo bibazaga impamvu yabyo.

Kiti “Impamvu Kabila yafashije Cohen ntabwo izwi ariko ubushuti bw’aba bagabo babiri bwahishuwe n’ikinyamakuru TheMarker cyo muri Israel mu 2022, cyatangaje ingendo nyinshi z’ibanga Umuyobozi wa Mossad yagiriye muri RDC mu 2019.”

Icyakoze ngo hari ababwiye iki kinyamakuru ko ingendo z’ibanga za Cohen muri RDC zari zigamije gushaka ubufasha bwa Kabila mu mugambi wo kuburizamo icyemezo cya Bensouda cyo gukora iperereza kuri ibi byaha.

Nyuma yo guhurira muri iyi hoteli, iki kinyamakuru cyasobanuye ko Cohen yahamagaraga Bensouda ku murongo wa telefone inshuro nyinshi, ku nshuro ya mbere ni bwo yamubajije aho yakuye nimero ye, undi aramusubiza ati “Wibagiwe akazi kantunze?”

Mu minsi ya mbere bavugana kuri telefone, ngo Cohen yabanje kuryoshyaryoshya Bensouda kugira ngo yemere kubogamira ku ruhande rwa Israel, ariko mu bihe byakurikiyeho, ijwi rye ryagiye rihinduka, agera ubwo atangira kumutera ubwoba.

Ngo Cohen yigeze kubwira Bensouda ati “Ukwiye kudufasha, natwe tukakwitaho. Ntabwo ukwiye kujya mu byahungabanya umutekano wawe n’umuryango wawe.”

Iyi nkuru ivuga ko byageze aho Cohen yereka Bensouda amafoto yafashwe mu ibanga ari kumwe n’umugabo we i Londres, amubwira na none ko icyemezo cyo gukora iperereza ku byaha byakorewe muri Palestine gishobora guhungabanya akazi ke.

Ubwoba bwatashye Bensouda, amenyesha bagenzi be bo muri ICC ikibazo afitanye n’Umuyobozi wa Mossad, ariko inkuru ntigaragaza abashinjacyaha b’uru rukiko bakurikijeho.

Biturutse ku bitero ingabo za Israel zagabye mu ntara ya Gaza kuva tariki ya 8 Ukwakira 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, aherutse gusaba uru rukiko kumwemerera gushyira hanze inyandiko zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant.

Joseph Kabila yavuzweho gufasha Cohen wa Mossad kugera kuri Bensouda, ubwo bari i New York

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .