Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ndetse n’iy’Abagaba b’Ingabo zo mu Karere yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022, zemeje ko abarwanyi ba M23 bava mu duce bigaruriye tugasigara tugenzurwa n’ingabo z’akarere zoherejwe muri iki gihugu.
Mu butumwa MONUSCO yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 12 Mutarama, iminsi ibiri mbere y’uko itariki ntarengwa igera, yavuze ko byanze bikunze uyu mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa.
Yagize iti “Ni itegeko ko kuva ku wa 15 Mutarama, M23 isohoka mu birindiro byayo byose ifite muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo (muri Kivu y’Amajyaruguru) ikaguma muri zone ya Sabyinyo nk’uko byanzuwe mu biganiro bya Luanda.”
MONUSCO yashimye ubushake bw’Umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri RDC, Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, mu gufasha M23 kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda n’ingengabihe yayo.
Uhuru Kenyatta yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’Umutwe wa M23, barimo Bertrand Bisiimwa i Nairobi mu biganiro bigamije kwerekana ubushake bw’uyu mutwe bwo gushyira intwaro hasi, ikibazo cyawo kigakemuka binyuze mu biganiro, muri iki cyumweru.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rivuga ko abayobozi ba M23 bemeye gukomeza kubaha no gukorana n’Ingabo za EAC zishinzwe gutabara aho rukomeye zoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC ari na zo zo zisigaye zigenzura uduce tumwe na tumwe M23 yavuyemo.
Uretse M23, MONUSCO ivuga ko n’indi mitwe yitwaje intwaro igomba guhita ihagarika ibitero ikubahiriza gahunda yo gushyira intwaro hasi, gusubira mu buzima busanzwe
Ku rundi ruhande, sosiyete sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko hari ikinamico hagati y’ingabo za Leta n’iz’akarere muri gahunda yo gusubiza uduce M23 yigaruriye, ko mu by’ukuri abo barwanyi ntaho bajya.
Abahagarariye iyo miryango babwiye BBC ko hari uduce twinshi M23 ikirangwamo kandi byitwa ko yahavuye, bityo ko nirenza itariki ya 15 Mutarama M23 itavuye mu birindiro byayo byose bazahamagarira abaturage kwigaragambya.
Ni mu gihe ingabo z’Akarere zigomba gushyikirizwa uduce twose M23 yari isanganywe, zemeza ko igikorwa cyo gusohokamo ku ruhande rwa M23 kigenda neza kandi ko nta kibazo ziramenyeshwa muri Kibumba na Rumangabo, uduce zimaze gushyikirizwa.
Izi ngabo zavuze ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo irimo inzitane nyinshi zikeneye gushakirwa ibisubizo binyuze mu nzira nyinshi kugira ngo haboneke amahoro.
Ingabo za Kenya zabanje koherezwa muri Goma nyuma hoherezwa izindi mu duce twa Bunagana, Rutshuru na Kiwanja mu gihe hari hategerejwe ko ingabo za M23 ziva mu birindiro byazo bya mbere mu duce twa Bigega, Bugusa, Nyabikona, Mbuzi, Rutsiro na Nkokwe.
Imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda ivuga ko M23 niramuka itavuye mu birindiro byayo, hazakoreshwa ingufu za gisirikare.
Abayobozi ba M23 basabye Uhuru Kenyatta kugira uruhare mu bikorwa bigamije guharanira ko amahoro aboneka muri Congo kandi “uburenganzira bw’abenegihugu bukubahwa” ndetse “imitwe yose yitwaje intwaro yaba ikomoka imbere mu gihugu n’iyo hanze yacyo irwanira mu Burasirazuba bwa RDC igashyira intwaro hasi”, igahagarika “kugaba ibitero kuri M23 ahubwo igisubizo cy’amakimbirane kigashakirwa mu biganiro by’amahoro”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!