Kuva Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru byatandukana mu 1945, ntibicana uwaka. Aya makimbirane yatumye ku mupaka hashyirwa uruzitiro rurerure rw’ibyuma, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse hatabwa ibisasu kugira ngo uzagerageza kwambuka bizamuturikane.
Ubwo Minisitiri Kamba yasuraga umupaka wa Koreya y’Epfo n’iya Ruguru kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, yatemberejwe ibice bitandukanye, asobanurirwa uburyo umutekano waho ugenzurwa bihambaye n’uburyo bukoreshwa.
Uyu muyobozi yasobanuye ko igitekerezo cy’uruzinduko rwe muri Koreya y’Epfo cyaturutse ku cyo yise ’ubushotoranyi bw’u Rwanda’. RDC irushinja kuyitera ariko rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Minisitiri Kamba yagize ati “Ubushotoranyi bw’u Rwanda: Uyu munsi nasuye umupaka wa Koreya y’Epfo n’iya Ruguru muri Seoul kugira ngo nsobanukirwe ingamba z’umutekano zashyizwe ku mupaka.”
Mu Ukwakira 2023, Perezida Félix Tshisekedi, yatangarije i Brazzaville muri Repubulika ya Congo ko ateganya kubaka urukuta rutandukanya RDC n’u Rwanda, aho kubaka ikiraro.
Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk’ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro, ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.”
Muri Werurwe 2024, Tshisekedi yahinduye imvugo ubwo yahuraga na Perezida Salva Kiir Mayardit wayoboraga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), asobanura ko kubaka uru rukuta byatwara amafaranga menshi.
Ati "Congo ifite abaturanyi icyenda. Tubaye twubatse urukuta, byazagorana guca inzira ijya muri Congo. Ndatekereza ko twazicuza kuko twakoresha amafaranga menshi muri icyo gikorwa, aho kuyashyira mu bindi. Imana yo ubwayo izi ibyo Congo ikeneye kugira ngo itere imbere.”
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye byeruye mu ntangiriro za 2022, amasezerano y’ubufatanye mu bukungu byari byaragiranye araseswa, ingendo indege za RwandAir zagiriraga muri iki gihugu cyo mu zirahagarikwa, Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa mu 2023.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!