Ibi Prof. Magoha yabitangaje bwa mbere mu cyumweru gishize ubwo yemezaga ko amashuri agomba gutangira nta gisibya, nyuma y’amezi agera ku icumi afunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umunyamategeko w’Umunya-Kenya wamenyekanye cyane kubera imbwirwaruhame zikomeye agenda avuga, Prof Lumumba PLO, aherutse kugereranya u Rwanda na Kenya avuga ko mu Rwanda umwaka ushize mu gihe cya Coronavorus hubatswe amashuri arenga ibihumbi 22, mu gihe muri Kenya bari gushishikariza abana kwigira munsi y’ibiti.
Ubwo Minisitiri w’Uburezi, Prof Magoha yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa Citizen Tv, yongeye gusubiramo ko nta leta n’imwe kuri iyi si yashobora kongera kubaka andi mashuri mu gihe gito, mu gufasha abanyeshuri kwiga bahanye intera.
Yagize ati “Amashuri yacu ari ku bucucike bugera ku 150%, nta leta n’imwe kuri iyi si ifite amafaranga yo gukuba kabiri ibikorwaremezo byatwaye imyaka myinshi kugira ngo byubakwe.”
Umunyamakuru yahise amubwira ko hari ibihugu byabashije kubikora, asa n’uwunga mu rya Prof Lumumba, Minisitiri Magoha, yahise avuga ko Kenya idakwiye kugereranywa n’u Rwanda.
Ati “U Rwanda rungana n’agace ko muri Kenya, abanyeshuri bacu ubwabo bonyine baruta abaturage b’u Rwanda. Kenya ntabwo ari u Rwanda.”
Ibi yabivugishijwe n’uko yari yeretswe ko u Rwanda rwabashije kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo guhana intera hagati y’abanyeshuri.
Prof Magoha we yahise avuga ko Leta idafite amafaranga yo kongera ibyumba by’amashuri, ahubwo asaba abarimu kuzana udushya twafasha mu gutuma guhana intera bishoboka, harimo n’uko abanyeshuri bashobora kwigira no munsi y’ibiti.
Abantu batandukanye biganjemo Abanya-Kenya bagaragaje ko batishimiye iyi mvugo ya Minisitiri Magoha bavuga ko ahubwo leta yari ikwiye gushaka umuti urambye aho kwihunza inshingano, ahubwo bakigira ku babashije kubigeraho.
Prof Magoha ubwe yahamije ko Leta ishyira mu burezi agera kuri 30% y’Ingengo y’Imari y’igihugu, benshi batanze ibitekerezo bavuga ko aramutse akoreshejwe neza yakemura icyo kibazo cy’ubucucike, hakubakwa ibindi byumba by’amashuri mu gihe gito, abanyeshuri bakiga bahanye intera.
Binyuze ku rubuga rwa Twitter benshi bagiye bagaragaza kunenga Prof Magoha cyane ku bw’ibyo yavuze, bavuga ko aho kuvuga ko Kenya itandukanye n’u Rwanda, ahubwo yakarwigiyeho.
Uwitwa Mandela yagize ati “Ntabwo ari ingano y’igihugu, cyangwa ingano y’abaturage cyangwa ingengo y’imari, ahubwo icy’ingenzi n’uburyo ubushobozi buhari bukoreshwa.”
Naho uwitwa Chantal yagize ati “Uru ni urwenya rw’umwaka, njyewe ikibazo mpise mbona ahubwo ni uko bashyizeho Minisitiri w’Uburezi utumva imibare yoroshye y’uburyo ibintu byakorwamo.”
Musembi Erastus ati “U Rwanda ntirurangwamo ruswa, mbona ikimunga igihugu cyacu ni ruswa.”
Yongeyeho ati “Professor rwose azi kuvuga kuruta gutegura. U Rwanda ni igihugu gito kinjiza imisoro mike ugereranyije na Kenya kuko ifite abaturage benshi, urashaka kumvwa ariko ntushaka kumva, menya ko uri kubwira abaturage b’Abanya-Kenya babijijutse.”
Naho uwitwa Muraya Karanja yagize ati “Biratangaje kuba uwahoze ari Umuyobozi wa Kaminuza ikomeye hano muri Kenya ari gushyigikira ko abana bigira munsi y’ibiti, muri iki gihe hashize imyaka 57 tubonye ubwigenge. Ndahamya ko atakwiyumvisha umwana we yigiye munsi y’igiti.”
James Keeru na we ati “Reka sinemeranye na Minisitiri kuri iki ngiki, niba ari ibijyanye n’ingano y’igihugu, kuki tutafata noneho agace kamwe muri Kenya ngo tukagereranye n’u Rwanda mu iterambere ry’uburezi. Ukuri guhari ni uko u Rwanda rufite intumbero, kandi ubunyangamugayo nicyo kintu cy’ingenzi kibuze muri Kenya.”
Guhera muri iki cyumweru abanyeshuri barenga miliyoni 16 batangiye ishuri, nyuma y’iko hari hashize amezi 10 amashuri afunze kubera icyorezo cya COVID-19.
Kenya is not Rwanda due to corruption Prof. Magoha. We still anticipate for population growth. So a stitch in time would save nine. Covid or rather emergency funds should be used and utilised now!
— Mwanzia Mwanza (@mwanzia_mwanza) January 4, 2021
Still, Kenya bulit not even a single classroom even in one region, so we basically have a professor without logics. Education sector doesn't need PR Mr. Magoha (now that what you say doesn't quantify you as a prof.), It needs commitment and work!
— David (@005_david) January 4, 2021
Rwanda is like Nairobi county, so did Nairobi build 22k new classrooms to help students observe social distancing and reducing congestion in general?
The answer is no, so what is this elite trying to tell us? pic.twitter.com/EIxriYHEce
— Serial Tweeper🕷 (@serialTweeper) January 3, 2021
The 8.2 billion KES you got for infrastructure is nearly 74 billion RWF. I think Rwandan Gov invests more than that in infrastructure.
Unless the 8.2 billion are in USD or EUR, that investment in a 22 times bigger land would be like 372 milliion RWF (378,000 USD) in Rwanda...
— Bahati Ismael (@Bahati83) January 3, 2021
😅😅😅😅 this is the joke of the year. On a serious note Mr. Prof. The real problem of classrooms in #Kenya is that they appointed an Education Cabinet Secretary who doesn’t understand simple maths of coefficient of proportionality.
— Chantal M. (@Mwiza123) January 4, 2021
The root cause of Africa’s problems is government officials of this kind. Instead of solve problems they are facing with resources available, they just complain the size of problems. Back to ORANGES🍊 🍊: how many schools did you construct given $8.2B from world bank?. Simple 🤷🏾♂️
— Gasana (@Gasana45957520) January 4, 2021
Rwanda is corruption free. What is consuming us as a country is none other but corruption.
— Musembi Erastus (@MusembiErastus1) January 3, 2021
Kenyans are id!ots. So Rwanda built 22,000 classes but their youths are all over Nairobi hawking groundnuts
— Juliette Shiks (@JulietteShiks) January 3, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!