00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yijeje ubufatanye abayobozi b’Idini y’Aba-Orthodox

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 09:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini y’Aba-Orthodox , Theodoros II bagirana ibiganiro byagarutse ku ruhare rw’iri dini mu iterambere ry’Abanyarwanda ndetse n’ibikorwa riteganya mu bihe biri imbere.

Minisitiri w’Intebe yakiriye Theodoros II n’itsinda ayoboye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022. Yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye ubuyobozi bw’Idini y’Aba- Orthodox ku bwo kuba bwasuye u Rwanda, ashima uruhare iri dini rimaze imyaka igera ku 10 rigira mu iterambere ry’Abanyarwanda binyuze mu burezi, ubuzima n’ibindi.

Yabijeje ubufatanye muri gahunda z’idini ariko abasaba ko inyigisho batanga zajya zibanda ku kwigisha abaturage uko bakwivana mu bukene kuko icyerekezo cy’igihugu ari ukubaka Umunyarwanda ushoboye kandi uteye imbere, ufite ubuzima bwiza.

Abandi bitabiriye ibi biganiro ni Umushumba w’Aba-Orthodox mu Rwanda no mu Burundi, Archbishop Innocentios Byakatonda, Umushumba w’iri dini muri Uganda, Archbishop Jeronymos Muzeeyi ,uwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Archbishop Charton, ndetse n’uwo muri Kenya, Bishop Neophitos Congay.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Theodoros II yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda ku nshuro ye ya mbere kandi ari iby’agaciro kuba idini ahagarariye muri Afurika rimaze imyaka igera kuri 10 rikorera mu Rwanda.

Yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku bwo guteza imbere igihugu avuga ko ari impano y’Imana Abanyarwanda n’Abanyafurika bagomba kwishimira.

Ati “U Rwanda rukomeje kuba urugero ku bindi bihugu bya Afurika, nabonye amahoro, ubwiza n’isuku. Paul Kagame ni impano Imana yahaye u Rwanda kandi ni Umunyafurika wuzuye. Ni nako bimeze kuri Perezida wacu, Sissi nawe ni impano twahawe n’Imana.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Nje hano mu Rwanda kuzana urukundo rwa Yezu Kirisito, muzabona urusengero rwuzuye urukundo, ibikorwa byose by’iterambere bizaba ari iby’Abanyarwanda by’umwihariko abana. Ndasuhuza u Rwanda n’Abanyarwanda, igihugu cyanyu kiri kuba urugero rwiza ku Isi.’’

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Intebe hamwe n'abayobozi b'idini ry'aba-orthodox basuye u Rwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko iri dini hari ibikorwa rikomeje gukora rifatanya n’andi yose mu iterambere ry’Abanyarwanda ari nayo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yaryijeje ubufatanye.

Ati ‘‘Bakorera mu turere turindwi tw’igihugu ndetse bashaka kuza no mu Mujyi wa Kigali. Minisitiri w’Intebe yabashimiye ko basuye u Rwanda kandi bafite n’ibyo bikorwa bigiye kumara imyaka 10 ari mu burezi, mu buzima ndetse no gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kugira imibereho myiza.’’

Incamake ku idini ry’Aba-Orthodox

Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2013.

Yatangiriye mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.

Idini rya Orthodox rifite Paruwasi umunani mu gihugu hose , harimo Paruwasi ya Kaziba muri Kirehe, iya Rwabutazi muri Kirehe, Gashongora muri Kirehe , iya Rwamagana, iya Gishali, iya Nyagasambu, iya Nyamata, iya Butare, iya Gisenyi ndetse n’iya Cyangugu.

Kiliziya ya Orthodox igaragaza ko imaze guhindura imibereho y’abaturage batuye muri Paruwasi zose ikoreramo, aho ibafasha kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere, guha abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kubakira abatishoboye amazu yo guturamo ndetse no kwishyurira abana amafaranga y’ishuri.

Idini ry’aba- Orthodox ryiganje mu Burasirazuba bw’Isi, rikagira abayoboke basaga miliyoni 200.

Mu myaka isaga ibihumbi ishize, iri dini ryari rifatanye na Kiliziya Gatolika ariko biza gutandukana kubera kutumvikana ku myemerere. Ni idini rifite abayoboke benshi mu Bugereki, u Burusiya na Turikiya.

Nubwo bagira abayobozi bahagarariye uduce twa Orthodox bita Papa, ntabwo ububasha n’uko Abagatolika bafata Papa ariko aba-Orthodox bamufata.

Bo bemera ko ari umuntu wo kubahwa ariko usanzwe kandi ukora amakosa. Ikindi gitandukanya Orthodox n’Abagatolika, ni uko aba mbere batemera Bikira Mariya nk’utarasamanywe icyaha, bamufata nk’umuntu nk’abandi.

Mu gihe Abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika badashaka abagore, aba –Orthodox bo barabyemerewe. Mu gihe kandi iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika igendera kuri kalendari y’ubu izwi nka Grégorien, aba-Orthodox bo bagendera kuri Kalendari yakoreshwaga n’Abaromani ba kera izwi nka ‘Calendrier Julien’.

Impande zombi ubwo bari ziri mu biganiro
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yakiraga abayobozi b'idini y'aba-Orthodox mu biro bye
Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini y’Aba-Orthodox , Theodoros II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .