Ubusabe bwo kuganira na M23 buri mu myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare 2025.
Mu kiganiro na BBC, Suminwa yavuze ko ubutegetsi bwabo bushaka kuganira n’u Rwanda kuko ngo ni rwo rufasha abarwanyi ba M23 mu cyo yise ubushotoranyi.
U Rwanda rwahakanye kenshi ibirego byo gufasha M23, rugaragaza ko umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC watewe n’ibibazo birimo imiyoborere mibi, bityo ko ubutegetsi bwa RDC budashaka ko amahanga abibona.
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse gutangaza ko abarwanyi babo ari Abanye-Congo kandi ko bafite imbaraga zihagije, zidakenera ubufasha bw’u Rwanda.
Nangaa yagize ati “Kinshasa ikomeje icengezamatwara rishingiye ku rujijo, rivuga ko Umunye-Congo wese uvuga Ikinyarwanda ari Umunyarwanda. Ni byo koko, bamwe mu basirikare bacu bavukiye i Rutshuru, Masisi na Nyiragongo bavuga Ikinyarwanda. Ibyo se bisobanuye ko ari Ingabo z’u Rwanda?”
Suminwa yavuze ko ingabo z’igihugu cye zidakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe wa RDC yavuze ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga umusanzu mu gusenya FDLR; hashingiwe kuri gahunda yemerejwe mu biganiro bya Luanda byaberaga muri Angola.
Gusa raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zihamya ko ingabo za RDC zikorana n’abarwanyi ba FDLR mu rugamba zihanganyemo na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!