00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Canada yitabajwe mu kibazo cy’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2022 saa 02:59
Yasuwe :

Umuryango w’Abatutsi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baba muri Canada (Isôko Canada), watabaje Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, ngo agire icyo akora mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa bene wabo muri iki gihe cy’intambara hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za M23.

Abatutsi bari mu moko agera kuri 400 abarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kuri ubu nibo bari guhigwa ndetse si ubwa mbere ahubwo ni amateka mabi ahora yisubiramo.

Bamwe mu bibumbiye mu muryango Isôko Canada ni abahungiyeyo nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwahereye mu 1960 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge ariko ibintu bihindura isura mu 1994 nyuma y’aho Jenoside yakorewe Abatutsi ihitanye abarenga miliyoni mu Rwanda.

Muri abo bahunze hari abafite ababyeyi bagituye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahora bibasirwa uko habaye intambara mu gihugu cyabo.

Muri ubu busabe banyujije mu ibaruwa ndende bandikiye Minisitiri Trudeau bagaragaza ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC ntaho butandukaniye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri iyi baruwa basobanura ko biboneye n’amaso yabo amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo y’urwango ahamagarira abantu kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi, ibisa no gutangaza Jenoside ari na yo mpamvu basaba ubufasha ngo bihagarare.

Igira iti “Zimwe mu nshingano zacu ni ukurwanya mu buryo bweruye itotezwa n’ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa Abatutsi muri Congo, twimakaza kubana mu mahoro no mu bwubahane bwa bose.”

“Ni muri urwo rwego dusaba ubufasha bwawe ku giti cyawe n’ubwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Melanie Joly na guverinoma yose mu guhagarika ubu bwicanyi. Tukugannye twishingikirije inshingano zawe n’ububasha bwa politiki ufite kugira ngo ugire icyo ukora mu guhagarika no guhana ababigizemo uruhare binyuze mu nkiko mpuzamahanga.”

Mu gushimangira ubusabe bwabo bagaragaje amashusho n’amagambo yagiye anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, igihe byakorewe n’ababigizemo uruhare hamwe n’izindi nyandiko zose zisobanura ibyakozwe kugira ngo agire ishusho y’ubukana by’ibyaha barimo bamagana banasabira uruhare rwe kugira ngo buhagarare.

Impamvu y’ibyo bimenyetso byose ngo ni ukugira ngo hatazagira uwitwaza ko atamenye iyo ‘jenoside’ yatangajwe ikaba irimo ikorerwa ku butaka bwa RDC.

Ubwo M23 yatangiraga imirwano, ikibazo cyayo cyongeye gutwererwa Abatutsi, abenshi batabwa muri yombi bashinjwa kuba abanzi n’abagize umutwe wa M23. Ibi ntibyarangiriye aha kuko hari n’abagize uyu muryango bari mu gisirikare cya Leta, FARDC na Polisi batawe muri yombi.

Isôko Canada yagarutse kuri Major Joseph Kaminzobe wari umusirikare wishwe agatwikwa akaribwa na Munyemanzi Gapasi wari umupolisi watwitswe ari muzima. Ibi byaha byabereye muri teritwari ya Nyiragongo mu Ukuboza 2021.

Uyu muryango wibukije ko ibyo bikorwa bitahagaze ndetse inzego zitandukanye zakomeje gushishikariza abaturage kwica bagenzi babo nk’aho ku wa 25 Gicurasi 2022, Komiseri wa Polisi ku rwego rw’intara yahamagariye abaturage anategeka abapolisi gufata intwaro zirimo imipanga bakarwanya umwanzi.

Uretse uyu mupolisi mukuru hagarukwa no ku ruhare rwa Jules Kalubi Munyere, uyoboye ihuriro ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi UDPS wafashwe amashusho ku wa 15 Kamena atanga amabwiriza ku rundi rubyiruko yo guhiga abatutsi n’abandi Banyarwanda baba muri iki gihugu muri operasiyo yiswe ‘Regardez le long nez’ [Murebe ku burebure bw’izuru].

Ikosa rikomeye ryatumye n’ubu umutekano ukomeje guhungabana mu Burasirazuba bwa RDC

Umuryango Isôko Canada uvuga ko kuba bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda n’Interahamwe batsinzwe nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barinjiranye n’intwaro zabo muri RDC ari ikosa rikomeye nk’uko wakomeje ubivuga muri iyi baruwa.

Bagize bati “Uretse kuba batarigeze bamburwa intwaro zabo banashinze ibirindiro mu birometero 150 uvuye ku mupaka n’u Rwanda binyuranye n’ibigenderwaho ku rwego mpuzamahanga.”

“Iri kosa ryakozwe n’ubutegetsi bwa Mobutu ni kimwe muri nyirabayazana w’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo muri iki gihe. Ni ikosa Etienne Tshisekedi, se wa Perezida Felix Tshisekedi uyoboye RDC muri iki gihe atahwemye kugarukaho, ko ryatumye havuka imitwe myinshi yitwaje intwaro aho kuri ubu habarizwa irenga 100 yigaruriye iki gice.”

Mu byifuzo Isôko Canada yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe wa Canada harimo gusaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, gutangiza iperereza rigamije gutahura, guta muri yombi no kugeza mu butabera abagize uruhare muri ‘Jenoside’ yakorewe Abatutsi muri Congo.

Hari kandi gushyira igitutu ku Muryango w’Abibumbye kugira ngo usabe Guverinoma ya Congo kurengera Abatutsi bo muri Congo kugira ngo badakomeza kwicwa no gukorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yitabajwe mu kibazo cy’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .