Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ayo makuru kuri uyu wa Mbere, bishimangira ko yitabiriye itangizwa ry’iyo nama.
Byakomeje bigira biti “Kuri uyu wa Mbere, i Hamburg mu Budage, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye itangizwa ry’Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye, ihuje abafata ibyemezo mu bya politike n’abikorera aho baganira ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye.”
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yakirwa na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz.
Intego z’iterambere rirambye ni kimwe mu bikomeje kwigwaho, ibihugu bitandukanye byiga uko byazishyira mu bikorwa nk’uko byabyiyemeje.
Kuri ubu hari intego 17 z’iterambere rirambye zirimo kurandura ubukene, inzara, kugira ubuzima n’imibereho myiza, kuzamura ireme ry’uburezi, uburinganire, kugera ku mazi meza n’isukura, korohereza abatuye isi kubona ingufu kandi mu buryo buhendutse no guteza imbere umurimo n’iterambere ry’Ubukungu.
Hari kandi guteza imbere inganda, udushya n’ibikorwaremezo, kugabanya ubusumbane, guteza imbere imijyi, kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga ubutaka, guteza imbere amahoro n’ubutabera ndetse n’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa izo ntego.
Mu gihe izo ntego zaba zishyizwe mu bikorwa byagira ingaruka nziza ku baturage binyuze mu guhindura imibereho yabo ndetse no kugera ku iterambere rirambye nk’uko ryifuzwa.
Iyo nama yitabiriwe n’abantu 1600 baturutse mu bihugu 102 hirya no hino ku Isi ikaba yitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu birebana no gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!