Elteva Kadili ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana muri Afurika.
Iyi Nama izwi nka ’Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)’, yabereye muri Kigali Convention Center, igamije kureba uko ibihugu bya Afurika byagabanya ibihombo biterwa n’uko abana badahabwa ubumenyi bukwiye mu byerekeye gusoma, kwandika no kubara hakiri kare.
Etleva Kadili yagaragaje ko ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente byibanze ku kureba imikoranire impande zombi zifitanye ndetse n’uburyo yarushaho kwagurwa.
Yavuze kandi ko ibyo biganiro byagarutse ku ngingo zirimo izirebana no guteza imbere uburezi bw’ibanze cyane ko n’inama yitabiriye ari byo yari ishyize imbere.
Ati “Twagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe, ndi hano nitabiriye inama yiga ku burezi bw’ibanze yakiriwe na Guverinoma y’u Rwanda kandi twishimiye ko iyo nama yabereye hano kuko yahurije hamwe abaminisitiri b’uburezi mu bihugu bitandukanye kandi yiga ku buryo hashorwa imari mu burezi bw’ibanze.”
Yakomeje ati “Ni nabyo biganiro twagiranye na Minisitiri w’Intebe, turi kureba uko twakomeza guteza imbere imikoranire mu kugera ku cyerekezo igihugu cyihaye by’umwihariko ibirebana n’ibigamije imibereho myiza y’abana. Turibanda cyane ku burezi, imirire myiza n’ibindi.”
Etleva Kadili yagaragaje ko kandi UNICEF yifuza kwagura imikoranire n’u Rwanda kurushaho kandi ubufatanye bw’ahazaza bukagera ku rundi rwego.
Ati “Twishimiye uko twakoranye n’u Rwanda mu binyacumi bishize kandi turi kubona iterambere, uko gutera imbere bigomba kugera ku rundi rwego. Tuzakomeza gutera inkunga mu ngeri zinyuranye by’umwihariko tugendeye ku ngamba z’iterambere rirambye ingingo ya kabiri kandi nka UNICEF tuzakora uruhare rwacu mu gufasha igihugu.”
UNICEF isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo guteza imbere uburezi, imirire iboneye nka gahunda y’Igi rimwe ku mwana n’ibindi bitandukanye.
Hari nka gahunda nshya igamije guteza imbere uburezi bw’umukobwa mu Rwanda, ‘Girls in Rwanda Learn’, UNICEF izafashamo abakobwa bo mu miryango ifite ibibazo bishobora kubaviramo kuva mu ishuri kurigumamo, kugarura mu ishuri abarivuyemo no gufasha abana bafite ubumuga kwitabira ishuri no kwisanga mu bandi.
Ni umushinga utangiye muri 2024 ukazageza muri 2030, uzibanda ku bigo 50% bifite umusaruro muke mu bijyanye no gutsindisha mu ishuri. Uzagira akamaro ku bashyeshuri barenga ibihumbi 700.
Amafoto: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!