00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Karere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 November 2024 saa 07:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi mu bihugu bya Afurika 23 n’u Rwanda rurimo, Zarau Kibwe, bagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’impande zombi.

Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2024 ubwo Zarau Kibwe yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Urugendo rwe rushingiye ku kuba ari Umuyobozi mushya ugiye guhagararira Banki y’Isi mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kurebera hamwe imikoranire y’uru rwego na za guverinoma, imbogamizi zikigaragaramo ndetse n’ibindi.

Yari mu Rwanda kandi mu gihe rwifatanyije na Banki y’Isi, gushyira ahagaragara inyigo ruzakoresha mu kuzamura ubukungu ariko butuma rugira imirimo myinshi yafasha abantu benshi gutera imbere.

Zarau Kibwe yavuze ko Banki y’Isi isanzwe ikorana n’ibihugu bitandukanye mu rwego rw’iterambere bityo ko n’ibyo biganiro byagarutse kuri izo ngingo z’imikoranire.

Ati “Twagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe byibanze ku kurebera hamwe uburyo Banki y’Isi yakomeza gufasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’abikorera, no gushyira mu bikorwa ibijyanye na guhunda yo kwihutisha iterambere ya NST2. Dushaka ko duteza imbere urwego rw’abikorera ndetse no guhanga imirimo.”

Zarau Kibwe yashimye uko Banki y’Isi ikorana n’u Rwanda kandi ko imishinga iyo banki iruteramo inkunga itanga icyizere ku bijyanye n’impinduka ndetse n’umusanzu wayo mu rugendo rw’Iterambere.

Ati “Twishimiye imishinga duteramo inkunga u Rwanda kuko ni kimwe mu bihugu biza imbere mu ishyirwa mu bikorwa n’imishinga no kubona umusaruro. U Rwanda ni urugero rwiza mu bihugu byo mu Karere.”

Yashimangiye ko hari imishinga iri gushyirwa mu bikorwa Banki y’Isi iteramo u Rwanda inkunga yemeza ko bifuza kurushaho kuzamura inkunga itangwa mu birebana n’ubuhinzi bugezweho hagamijwe guhanga imirimo mishya ku rubyiruko.

Ku ruhande rwa Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa, na we uri mu Rwanda, yagaragaje ko kugira ngo iterambere igihugu cyifuza mu 2050 rigerweho bisaba gushyira imbaraga mu kongera umusaruro mu nzego zitandukanye, kongera imirimo ihangwa.

Ati “Nubwo ubukungu bwakomeje kuzamuka ariko ihangwa ry’imirimo ntabwo byajyanye. Kugira ngo ibi bibonerwe umuti bisaba gukemura bimwe mu bibazo, birimo kuzamura ubushobozi bw’abakozi, harimo kuzamura ireme ry’uburezi bituma umusaruro wiyongera, no gushyira imbaraga n’ishoramari aho biri ngombwa, hakorwa ku buryo aho ubushobozi bwerekejwe buba bukoreshwa neza ku buryo bigeza ku iterambere n’ihangwa ry’umurimo.”

Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse cyane mu myaka ishize, aho ibyo umuturage yinjiza byavuye kuri 111$ u 1994 bigeza kuri 1040$ mu 2023.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yagaragaje ko imikoranire y’u Rwanda na Banki y’Isi ishimishije kandi impande zombi zikomeje kwimakaza ubufatanye mu guharanira kugera ku iterambere.

Yagaragaje ko Banki y’Isi nayo yishimiye ubufatanye bwayo n’u Rwanda.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igaragaza ko ishoramari ry’abikorera rigomba kuzikuba kabiri mu gaciro, rikava kuri miliyari 2,2$, bingana na 15,9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu, rikazagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yanyuzwe n'ibiganiro hagati ye na Kibwe Zarau
Uhagarariye ibihugu bya Afurika 22 n’u Rwanda rurimo mu nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Zarau Kibwe, yashimye imikoranire y'u Rwanda na Banki y'Isi
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yagaragaje ko u Rwanda na Banki y'Isi bikorana neza
Minisitiri Dr. Ngirente aramukanya na Kibwe wa Banki y'Isi
Umujyanama w'Umuyobozi uhagarariye ibihugu bya Afurika 22 n’u Rwanda rurimo mu nama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, Zarau Kibwe
Abitabiriye ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso
Minisitiri w'Intebe Dr. Edoaurd Ngirente, yagiranye ibiganiro na Zarau Kibwe

AMAFOTO: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .