00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 November 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Heather Thorpe, bagirana ibiganiro byibanze ku gushima ubufatanye bumaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi no kureba uko bwarushaho kwaguka.

Alison Heather Thorpe yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda asimbuye Omar Daair akaba yungirijwe na Jennifer Stockill, inshingano agiye kumaramo amezi umunani.

U Rwanda n’u Bwongereza bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ibindi binyuranye.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yamwakiriye mu Biro bye, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024. Ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier.

Ambasaderi Alison Heather Thorpe yagaragaje ko impande zombi zaganiriye ku mubano w’igihe kirekire ibihugu byombi bifitanye, ingamba zo kwihutisha iterambere u Rwanda rushyize imbere muri NST2 n’uburyo u Bwongereza bushobora kuzarufasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Ati “Twaganiriye ku byihutirwa bya Minisitiri w’Intebe bijyanye na NST2 ndetse n’uburyo u Bwongereza bushobora gufasha mu nzego zose, cyane cyane mu burezi, ubuvuzi, ivugurura ry’inzego za leta n’ubuhinzi.

Yakomeje ati “Twaganiriye kandi ku bijyanye n’umuco, ubuhanzi, na siporo, n’uburyo twashyira imbaraga mu rubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu bukungu bushingiye ku buhanzi. Twavuze ku mbaraga z’umubano rusange n’ukuntu bishimishije gukomeza gukorana neza.”

Yagaragaje ko u Bwongereza bugiye gutangiza guhunda nshya yiswe “Girl” izibanda ku gufasha abana bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora gutuma bava mu ishuri.

Ati “Turi hafi gutangiza gahunda nshya yitwa "Girl" izibanda ku gufasha abana biga mu mashuri abanza bafite ibyago byo guta ishuri, yaba abakobwa, abana bafite ubumuga, cyangwa abandi bafite ibindi nkenerwa mu burezi bwihariye, kureba uko twabafasha bagashobora kwiga.”

U Bwongereza kandi bwagaragaje ko bwiteguye gufasha u Rwanda mu kuzamura no kongera ibikorwa remezo mu mashuri, kubona abarimu bahagije, ibitabo n’ibindi bitandukanye binyuze mu bufatanye bw’impande zombi.

Yashimye umubano n’imikoranire y’Igihugu cye n’u Rwanda ashimangira ko ibihugu byombi bifite intego yo gushyigikira iterambere ry’ubukungu.

Yemeje kandi ko mu kuzamura iterambere ry’ubukungu bisaba kugira urwego rw’uburezi rutajegajega, ubukungu bukomeye ndetse no guhuza ishoramari n’ubucuruzi kandi gukorana kw’ibihugu byombi bizongera imbaraga.

Thorpe yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Kanama 1998, ubwo yarangizaga amasomo ya dipolomasi muri Kaminuza ya Westminster, mu cyiciro gihanitse (Masters).

Nko muri Nzeri 2019 kugeza muri Kamena 2020, yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ikigega Mpuzamahanga cya Guverinoma y’u Bwongereza gishinzwe gushyigikira ishoramari mu bihugu byifashije, Global Trade Prosperity Fund.

Kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2022, yabaye Umuyobozi ushinzwe impinduka mu biro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga, Commonwealth n’iterambere, FCDO.

Yagizwe Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yari Intumwa Yihariye ya Guverinoma y’u Bwongereza muri Afurika y’ibiyaga bigari, anashinzwe Ububanyi na Afurika y’Amajyepfo n’iyo hagati muri FCDO.

We na Jennifer Stockill, Ambasaderi wungirije w’u Bwongereza mu Rwanda bafatanyije barajwe inshinga no guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, aganira na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yashimye umubano w'u Rwanda n'igihugu cye, yiyemeza kurushaho kuwagura
Ibiganiro byibanze ku guteza imbere kurushao umubano w'ibihugu byombi
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente aganira na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe na Jeniffer Stockill umwungirije
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakira Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda
Ambasaderi Alison Thorpe yishimiye guhura na Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .