00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ibigikoma mu nkokora ishyirwaho ry’umushahara fatizo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 December 2024 saa 06:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko gutinda gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo mu Rwanda bishingiye ku kuba ari ikintu gisaba kwigengesera mu gufata icyemezo.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.
U Rwanda ruracyifashisha itegeko ryo mu mwaka wa 1974 rigena umushahara fatizo, aho umukozi abarirwa amafaranga 100.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente, yagaragaje ko kugeza ubu hakiri kwigwa ku buryo bishobora gukorwa mu nyungu z’abaturage no kwirinda ko ishyirwaho ry’umushahara fatizo ryaba ikibazo aho kuba igisubizo.

Ati “Ni ikintu twatangiye kuganiraho nk’inzego kuko burya iteka rijya kugera mu biro byacu hano rigeze ku rwego rwa nyuma. Biravuze ngo biba byaraganiriwe bikumvikana neza, ikigomba kujyamo kikumvikanwaho. Rigera hano mu biro rigeze ku rwego rwo kuba ryajya mu Nama y’Abaminisitiri.”

Dr. Ngirente yashimangiye ko gufata icyemezo cyo gushyiraho umushahara fatizo ari ibintu byo kwitonderwa kandi bigomba kujyanishwa n’amajyambere y’igihugu mu nzego zose.

Ati “Buriya umushara fatizo ni ikintu tudakunda kwihutira kuko bigendana n’amajyambere y’igihugu, abantu benshi babivuga gutyo bakagira ngo biroroshye kuvuga ngo guhera uyu munsi Umunyarwanda azajya ahembwa amafaranga 500 Frw ku munsi cyangwa se 1000 Frw ku isaha,”

“Iyo ubivuze hari ingaruka nyinshi cyane bigira ndetse no ku miryango, ubu rero ikiba gihari ni ukuvuga ngo tubishyizeho uyu munsi wenda Guverinoma yo yabikora igahindura umushahara fatizo ariko se umuturage we ufite umukozi wo mu rugo azamuhemba ku ruhe rwego, nabikora se we azaba ahembwa angahe? Ni ibintu byinshi cyane.”

Yavuze ko kandi gushyiraho umushahara fatizo bigira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’igihugu no ku buzima rusange muri rusange bityo ko atari ikintu cyapfa guhubukirwa.

Yashimangiye ko hatorwa iteka cyangwa itegeko, rijya gusohoka mu igazeti ya Leta nyuma yo kureba ingaruka zaryo zaba nziza ndetse n’ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo gufata icyemezo runaka.

Yakomeje ati “Rero ni icyemezo kigira ibintu byinshi cyahindura ku muryango, ibigo bya Leta no ku buzima bw’igihugu ariko icyo twemera ni uko tubyemera tuzagera igihe tubigeraho.”

Dr. Ngirente yavuze ko bisaba ko inzego zicara zikabitekerezaho mu buryo bunoze hagamijwe ko hazasohoka iteka rizashyirwa mu bikorwa rigamije gukemura ibibazo aho kubiteza.

Ati “Ntabwo dushaka gukora iteka risohoka rigatera ibibazo kurusha uko isubiza ku bibazo by’ubuzima bw’abaturage.”

Yashimangiye rero ko iteka rirebana n’umushahara fatizo rikiri kwigwaho neza hagamijwe kureba inyungu n’ingaruka zabyo ku buzima bw’abaturage, ubukungu bw’igihugu n’iterambere muri rusange.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, aherutse kubazwa ku bijyanye n’impamvu hashize imyaka irenga 40 umushahara fatizo udahinduka na we yemeza ko ari ikintu cyo kwitonderwa kikiganirwaho.

Yasubije ati “Ni ikintu cyo kwitonderwa… kiri kuganirwaho. Uwo mushahara ushyizweho uba ureba buri munyarwanda wese aho ari, umuhinzi, umukozi wo muri sosiyete ikomeye.”

Yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo, bigomba kuganirwaho neza, ku buryo hashyirwaho ikintu kidahungabanya ubukungu bw’igihugu.

Hashize imyaka itari mike Umutwe w’Abadepite wemeje itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ashyiraho Iteka rigena umushahara fatizo ariko kugeza ubu ntibirakorwa.

Ni iteka rivuze byinshi ku mibereho y’abakozi kuko hari benshi bahembwa imishahara itajyanye n’aho ikiguzi cyo kubaho kigeze. Bigira ingaruka kandi ku mpozamarira itangwa ku wishwe cyangwa uwakomerekeye mu mpanuka n’ibindi.

Umushahara fatizo usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk’uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.

Kuba umushahara fatizo ukiri hasi bifite ingaruka ku igenwa ry’imishahara, indishyi mu bigo by’ubwishingizi ndetse no kuvugurura itangwa ry’ubwishingizi mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ishyirwaho ry'umushahara fatizo rikeneye kwitonderwa
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, (ibumoso) yari yishimiye kuba muri iki kiganiro
Minisitiri Dr. Ngirente yemeje ko hakiri kuganirwa uko umushahara fatizo mu Rwanda washyirwaho ntibiteze ibibazo aho kuba ibisubizo
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yari yitabiriye icyo kiganiro
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko ishyirwaho ry'umushahara fatizo risaba kwitonderwa
Abitabiriye ikiganiro Minisitiri w'Intebe yagiranye n'abanyamakuru
Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri,Inès Mpambara, yari mu bitabiriye
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, na we yitabiriye ikiganiro Minisitiri w'Intebe yagiranye n'itangazamakuru

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .