00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yakuriye inzira ku murima abashaka gusuzugura u Rwanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 March 2025 saa 08:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano bishaka kongera kurusuzugura nk’uko byabikoze mu myaka ya nyuma y’ubukoloni, icyakora agaragaza ko bitazabigeraho kuko ubu ari igihugu gikomeye mu nzego zarwo zose.

Yabikomojeho ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba muri gahunda yiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’.

Ibi biganiro bigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda, byabereye mu Karere ka Karongi nyuma y’ibyabereye mu turere twa Gisagara na Nyagatare.

Biri kuba mu gihe bimwe mu bihugu by’i Burayi biyobowe n’u Bubiligi bikomeje guharabika u Rwanda birushinga gufasha umutwe wa M23 ugizwe n’abaharanira uburenganzira Abanye-Congo bimwe mu myaka myinshi ishize, ibintu rutahwemye kwamagana rukagaragaza ukuri kw’ibihari nubwo kwirengagizwa nkana.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko atari ubwa mbere bimwe mu bihugu by’u Burayi bigerageza gusuzugura u Rwanda n’abayobozi barwo.

Yibukike ko Umwami Musinga yaciriwe i Moba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu ari naho yaje gutangira.

Minisitiri Utumatwishima yagaragarije urubyiruko ko nta gikorwaremezo abakolonije u Rwanda bubatse mu nyungu z’Abanyarwanda uretse gereza.

Yagaragaje ko mu 1930 abakoloni bubatse Gereza ya Nyarugenge, mu 1932 bubaka iya Huye, mu 1935 bubaka iri i Musanze, mu gihe abakolonije Tanzania muri iyo myaka bubatse Kaminuza ya Dar-es-Salaam, abakoronije Uganda bubaka Kaminuza ya Makerere.

Yarweretse ko ko u Budage bumaze gusimburwa n’u Bubiligi, Umwami Mutara III Rudahigwa yagiye mu Bubiligi asanga hariyo amashuri n’amavuriro bigezweho, ababajije impamvu nta mashuri n’amavuriro bubatse mu Rwanda baramurakarira, bafata icyemezo cyo kumwohereza mu Burundi ahaterwa urushinge rw’ingusho aratanga.

Minisitiri Utumatwishima avuga ko muri kiriya gihe Ingabo z’u Rwanda zitashoboye kurwana ku mwami atari uko zimwanze ahubwo kuko abakoloni bazirushaga ikoranabuhanga kuko bari bafite imbunda zitahangamurwaga n’imyambi n’imiheto.

Avuga ko kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zifite ikoranabuhanga rigezweho ari na yo mpamvu, abaherutse gushaka kugaba ibitero ku Karere ka Rubavu n’aka Musanze batabigezeho.

Ati “Icyo mbwira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, ni uko ushatse kuduhemukira abanza kwangiza izina ry’ubuyobozi bwacu. Icyo ni cyo Abanyarwanda tutagomba kwemera kuko mu mateka Umwami yaraciwe birarangira ariko uyu munsi ntawe ugomba kwangiza izina ry’u Rwanda n’abayobozi barwo duhari tubirebera”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yashimye ibi biganiro avuga ko ari ibishoboka byajya biba kabiri mu mwaka bikagera kuri buri Munyarwanda wese. Ati “Kuva na Cyera u Rwanda cyari igihugu gitera ntigiterwe”.

Habaninshuti Jean Claude witabiriye ibi biganiro aturutse mu karere ka Rubavu yavuze ko iyo agiriweho umugisha akaganirizwa ku mateka y’u Rwanda, bituma amenya uko agomba kwifata kugira ngo amacubiri yabaye atazongera kugaragara mu Rwanda.

Mutuyimana Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko ubumenyi bw’amateka yungukiye muri ibi biganiro bugiye kumufasha gusigasira isano Abanyarwanda bafitanye.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abasore n’inkumi bahagarariye abandi mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu na Ngororero.

Urubyiruko rwo mu Ntara y'Iburengerazuba rwasabwe kumenya amateka y'u Rwanda no kwimaka ikoranabuhanga mu rwego rwo kurinda igihugu
Minisitiri Utumatwishima avuga ko kugira igihugu gikomeye bisaba ibintu bitatu, Umuyobozi, Ingabo n'Ikoranabuhanga
Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano bishaka gusubiramo amateka yo kurusuzugura ariko ko bitashoboka kuko rwateye imbere mu buryo bwose
Ibi biganiro byitabiriwe n'abasore n'inkumi bahagarariye abandi mu turere twa Karongi, Rubavu, Rusizi, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .