00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ugirashebuja yasabye urukiko rwa Afurika kutagwa mu mutego wa RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 February 2025 saa 11:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasabye urukiko rwa Afurika Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kwirinda kugwa mu mutego wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushobora gutuma rutakarizwa icyizere.

Ni mu ijambo risoza ukwiregura kwa Leta y’u Rwanda yarezwe kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa RDC, bikabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko iki kirego gishobora kugira ingaruka ku mahame y’uru rukiko ruzwi nka AfCHPR, bityo ko umwanzuro ruzafata kuri uru rubanza izagena icyizere cy’imanza ruzaca mu gihe kizaza.

Yagize ati “Gukora ibihabanye n’aya mahame bizagira ingaruka zikomeye, biteshe agaciro uru rwego n’inshingano rufite nk’umurinzi w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Afurika.”

Minisitiri Ugirashebuja yashimangiye ko ikirego cyatanzwe na Leta ya RDC kirimo inenge nyinshi kandi ko nta shingiro gifite, asobanura ko kitujuje iby’ibanze byatuma gihabwa agaciro.

Ati “Ibikorwa by’uwatanze ikirego bigaragaza uburyo yateguye bwo gukoresha nabi uru rukiko, bigaragazwa n’inenge ziri mu kirego, kunanirwa gushakira ibisubizo imbere mu gihugu no kugendera ku bivugwa byisubiramo byavugiwe no mu rundi rwego.”

Mu nenge yagaragaje harimo kuba Leta ya RDC yaratanze amakuru y’inyongera idasobanuye impamvu, kuba Minisitiri wayo yarashatse gutera ubwoba abacamanza, anasobanura ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha igihugu ibyaha bitagikorewemo.

Yakomeje ati “Turasaba uru rukiko gutesha agaciro iki kirego uko cyakabaye, kandi rukabikora nta kujijinganya, bigaragare nta gushidikanya ko iyi migirire itazahabwa umwanya muri uru rugereko.”

Leta ya RDC yatanze iki kirego muri Kanama 2023. Yasabaga uru rukiko kwemeza ko u Rwanda rwagize uruhare mu guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Kivu y’Amajyaruguru, hanyuma rukarufatira ibihano.

Urubanza rw'u Rwanda na RDC rwabaye kuri uyu wa 12 na 13 Gashyantare
Minisitiri Ugirashebuja yasabye urukiko kutarenga ku mahame yarwo, aruteguza ko kuyarengaho byazatuma rutakarizwa icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .