Minisitiri Shyaka yavuze ko kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga atari impuhwe abacuruzi bagirira abaguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko kuba abacuruzi basabwe kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, atari ineza bagirira abaguzi ahubwo ari n’inyungu kuri bo ubwabo.

Yabitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri yanzuye ko “Abacuruzi bose basabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.”

Ni umwanzuro ugamije kugabanya ihererekanya ry’amafaranga kuko ari bumwe mu buryo bworoshye bwo kwanduzanya coronavirus.

Minisitiri Shyaka yavugiye kuri Radiyo Rwanda ko kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga ari inyungu kuri benshi.

Yagize ati “Serivisi zacu, ibyo dukora byose bikorwe tudahererekanyije amafaranga mu ntoki kuko cyaba ari ikibazo. Amafaranga ntuzayamesa, ntabwo uzahereza inote ngo uyakiriye abanze ayimese mbere yo kuyishyira mu ntoki cyangwa mbere yo kuyihereza undi, niyo mpamvu ari byiza gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo twuzuze za ngamba zo kwirinda.”

Yavuze ko umucuruzi ugifite imyumvire y’uko kwishyurwa mu ntoki ari byo byiza, akwiriye kuyihindura kuko harimo ibyago byinshi, haba kuri we no ku bandi.

Ati “Ntabwo ari ineza bagirira abandi, ni ineza bigirira bo ubwabo bwa mbere kuko nibo bayakira kandi bakayakira avuye mu ntoki nyinshi. Na wa wundi ayasabye nubwo amugoye ariko we ku giti cye niwe ubanje kwirundaho ikibazo kuko arakira amafaranga y’abantu 20, 30 ni nko guhereza ikiganza mu buryo bwo kwitsiritanaho abo bantu 20, 30, urumva na we wowe ucuruza uba wishyira mu bibazo bikomeye.”

Muri Werurwe Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yemeje ko mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura coronavirus.

Byatumye umubare w’amafaranga yahererekanyijwe mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga hagati ya Mutarama na Mata 2020, wiyongera cyane kuko wageze kuri miliyari 40 Frw, bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 450 % avuye kuri miliyari 7.2 Frw zahererekanyijwe mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2020, nkuko bigaragara muri raporo yakozwe n’Ikigo insight2impact ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Minisitiri Shyaka yavuze ko umucuruzi ugifite imyumvire y’uko kwishyurwa mu ntoki ari byo byiza, akwiriye kuyihindura kuko harimo ibyago byinshi, haba kuri we no ku bandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .