Minisitiri Prof Bayisenge yasabye ko imanza zo gusambanya abana zajya zibera mu ruhame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette yasabye ko ibyaha byo gusambanya abana byajya biburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo abandi.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasubizaga ibibazo birebana n’umuryango byagaragajwe n’Abadepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu.

Mu byo abadepite basabye harimo kwerekana ingamba zihari zo kurwanya ibyaha byo gusambanya abana bikomeje gufata indi ntera.

Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Minisitiri Bayisenge Jeannette yagaragarije abadepite ko hari ingamba zitandukanye zafashwe zirimo gushyiraho amategeko ahana abakora ibi byaha, ubukangurambaga busaba buri wese gutanga amakuru no kwamagana ibi byaha.

Yavuze ko kuba ibyaha byo gusambanya abana biburanishirizwa mu muhezo ari imbogamizi ikomeye; asaba ko biramutse biburanishirijwe aho byakorewe byaba icyitegererezo ku buryo n’abandi batinya kubikora.

Minisitiri Bayisenge kandi yavuze ko hashyizweho itsinda ryihariye rihuriweho n’inzego zitandukanye ririmo kwiga icyakorwa mu buryo budasanzwe ku guhangana n’ikibazo cyo gusambanya abana by’umwihariko gukurikirana abakora ibi byaha.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko indi mbogamizi ikomeye ari abantu badatanga amakuru ku gihe, ku buryo iyo icyaha kimenyekanye hari ubwo kijya gukurikiranwa ibimenyetso bikabura kuko hashize igihe.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, buherutse gutangaza ko hagiye gushyirwaho igitabo kizajya cyandikwamo abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu.

Ubushinjacyaha bukuru bwasobanuye ko ari ugushyiraho uburyo butuma abantu batinya icyaha no kugikumira ku rwego rw’uko n’ugiye kugikora atekereza ko uretse guhanwa azanagira icyasha agendana iteka kandi rubanda bose bakizi.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17,337, mu 2018 baba 19,832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15,696.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko kuba imanza z'abashinjwa gusambanya abana zitabera mu ruhame ari imbogamizi ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .