Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024 ubwo yasuraga iryo shuri nyuma y’uko umwana umwe w’imyaka 12 yishe mugenzi w’imyaka 14, bapfa umwembe.
Mu kiganiro n’abana biga kuri iri shuri, Minisitiri Nsegimana yabasabye kugira umuco wo kwirinda amakimbirane no kujya bakemura mu mahoro ibyo batumvikana.
Yanasabye abarezi muri iryo shuri kujya batoza abo barera uwo muco.
Minisitiri Nsengimana kandi yihanganishije umuryango wabuze umwana biturutse kuri ayo makimbirane.
Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Ukwakira 2024 ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko umwana wiga muri iryo shuri yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, abwira IGIHE ko umunyeshuri umwe yapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umwembe.
Yagize ati “Ni ko byagenze ngo abana bapfuye umwembe. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye yari afite umwembe, mugenzi we awukura mu gikapu cye, awukuyemo bararwana, uwafatiwe umwembe akubita undi urushyi nawe ahita amwishyura amukubita ingumi ebyiri mu rubavu yitura hasi.”
Nyakwigendera yari afite imyaka 14 y’amavuko, mu gihe mugenzi we barwanye yari afite imyaka 12 y’amavuko. Bose bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!