Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika y’abayobozi bashinzwe abakozi iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Steven E. Karangwa uyobora ishyirahamwe ry’abashinzwe abakozi mu Rwanda, yagaragaje ko abayobozi bashinzwe abakozi bagize uruhare rukomeye mu iterambere iki gihugu kimaze kugeraho, agaragaza ko iyi nama izabafasha gutanga umusaruro wisumbuyeho.
Ati "Iyi nama y’amateka ni intambwe ikomeye duteye kugira ngo tuzamure abanyamwuga bashinzwe abakozi ku Mugabane wa Afurika. Igihugu cyacu cyaranzwe n’iterambere rigaragara mu myaka ya vuba, ryayobowe n’ihangwa ry’ibishya ryo ku rwego rwo hejuru n’ibikorwa bishingiye ku muturage."
Yakomeje ati "Urwego rw’abashinzwe abakozi rwagize uruhare rukomeye muri uru rugendo kandi twizeye ko iyi nama izongera umusaruro w’abanyamwuga bashinzwe abakozi ku mugabane wa Afurika."
Umuyobozi Mukuru w’impuzamashyirahamwe y’abayobozi bashinzwe abakozi muri Afurika, Raj Seeparsad, yagaragaje ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere, binyuze mu guteza imbere umurimo.
Ati “Uyu munsi umwuga wo kuyobora abakozi ni moteri y’iterambere, imyitwarire itugenga, ihangwa ry’udushya n’iterambere rirambye. Twibuke ko imbaraga za Afurika ziri mu bantu bayo, abantu bacu, binyuze mu gushora mu bantu.”
Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko mu gihe abashinzwe abakozi ari moteri y’iterambere, hari ikibazo kibangamiye uyu mugabane kirimo icyuho cy’ubumenyi bukenewe no kuba hari impano zijya mu mwanya zitakabaye zijyamo.
Ati “Zimwe mu nzego ziri gutera imbere, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ingufu zisubira, mu gukora ibikoresho byikoresha n’ibikorwaremezo ntibihura n’ubumenyi bw’abantu bacu. Iki ni icyuho abo mu nzego zishinzwe abakozi bakwiye kuziba byihuse.”
Minisitiri Nkulikiyinka yasabye abashinzwe abakozi gukorana n’inzego z’uburezi ndetse n’abakoresha, kugira ngo bategure mu buryo bufatika igenamigambi ryo guteza imbere ubumenyi n’akazi kabo.
Yibukije ko Afurika ari umugabane utuwe n’abiganjemo abakiri bato, agaragaza ko kuba ikigero cy’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje kuzamuka kuri uyu mugabane, ari ikibazo gihangayikishije, gikwiye gushakirwa igisubizo cyihuse.
Ati “Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo gikeneye igisubizo cyihuse. Afurika ni urugo rw’abantu bato cyane ku Isi ariko dukomeje kubona igipimo cy’ubushomeri gihangayikishije mu rubyiruko rwacu.”
Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko ubu bushomeri buri guterwa n’uko abashinzwe abakozi n’abakoresha badashyira imbaraga mu guha akazi urubyiruko, nyamara ari rwo mbaraga zazamura byihuse iterambere ry’uyu mugabane.
Yabwiye abashinzwe abakozi ati “Tugomba kureba uburyo igenamigambi ry’abashinzwe abakozi rishyira imbere kongerera ubushobozi urubyiruko, gutanga amahugurwa abyara imirimo no gushyigikira ishoramari.”
Inama nyafurika ihuza abashinzwe abakozi yateguwe n’ihuriro ry’abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo ihuriro nyafurika ry’abashinzwe abakozi. Ibiganiro biri kuberamo biganisha ku buryo icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cya 2063 cyagerwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!