FDLR ni umutwe washinzwe mu 2000 n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), Interahamwe n’abanyapolitiki bahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana. Kubaho kwayo igukesha ahanini ubufasha imaze igihe kinini ihabwa na Leta ya RDC.
Perezida Tshisekedi ubwo yajyaga ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagaragaje ko ashaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu bikorwa byo gusenya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, byahawe izina rya ‘Sokola’.
Abayobozi bahoze muri FDLR barimo Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Juvénal Musabyimana alias Africa Jean Michel, Col Jean Damascène Habimana alias Manudi na Col Africa Gaspard biciwe muri ibi bikorwa.
Perezida Tshisekedi yaje guhinduka nyuma y’aho mu Ugushyingo 2021 abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa M23 bari barahungiye muri Uganda beguye intwaro, bagatangiza urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwe.
Aba barwanyi bayobowe na Gen Sultani Makenga na Bertrand Bisimwa ku rwego rwa politiki basobanuye ko bongeye gufata intwaro bitewe n’uko Perezida Tshisekedi yanze kubahiriza isezerano bagiranye ryo kwifatanya mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mbere y’uko abarwanyi ba M23 bubura imirwano, u Rwanda na RDC byari bibanye neza, biza kwicwa n’inama Perezida Tshisekedi yahawe yo kwifatanya na FDLR; wa mutwe yari yariyemeje kurwanya.
Uyu muyobozi yasobanuye ko abahaye Perezida Tshisekedi iki gitekerezo biganjemo abahoze mu ngabo zo ku bwa Mobutu, bamubwiye ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, nyamara ntaho ruhurira n’ibikorwa byawo.
Yagize ati “Nko mu ntangiriro z’ukwa Mbere 2022, Tshisekedi twari tubanye neza yafashe icyemezo, agiriwemo inama n’abantu bamwe badasobanutse, cyane cyane abari mu ngabo za Mobutu, cy’uko agomba gufatanya n’umutwe wa FDLR. Ni uko nguko ikibazo cyavutse.”
FDLR ntiyifatanya n’ingabo za RDC gusa, kuko inifatanya n’indi mitwe yitwaje intwaro bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, yibumbiye mu ihuriro ryiswe Wazalendo. Leta ya RDC iyiha intwaro, imyitozo ya gisirikare n’amafaranga.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko uyu mutwe ari wo wagabye ibitero bya ‘Mortier’ mu majyaruguru y’igihugu muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, bituma ku mupaka hashyirwaho ingamba zigamije kurinda umutekano w’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!