Ni igisubizo yahaye umunyamakuru wa Le Monde wamubajije niba adatewe impungenge n’uko ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byakomeza kurufatira ibihano.
Yagize ati “U Rwanda ntirufite ubwoba bwo gushyirwa mu muhezo. Dufite inshingano ku baturage bacu, tuzakomeza kubarinda. Ibihano bimwe mu bihugu bidufatira binyuranyije na gahunda y’ubuhuza ya Afurika.”
Ibi bihugu bifatira u Rwanda bishingiye ku birego by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, burushinja kugira ingabo mu burasirazuba no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko Afurika yasabye ubutegetsi bwa RDC kuganira na M23 kugira ngo bishake igisubizo kirambye cy’aya makimbirane, aho kubyubahiriza, Perezida Félix Tshisekedi akomeza gusabira u Rwanda n’uyu mutwe ibihano.
Yasobanuye ko imyitwarire y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ituma Tshisekedi yanga kubahiriza imyanzuro y’amahoro yafashwe n’Abanyafurika, agakomeza gusabira u Rwanda na M23 ibihano.
Kuva muri Gashyantare 2025, Tshisekedi yagaragaje ko yifuza kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo zifatire u Rwanda na M23 ibihano.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta kimenyetso kigaragaza ko Amerika yiteguye kwemera amasezerano ya Tshisekedi, yibutsa ko Amerika ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda kandi ko Perezida Paul Kagame yavuganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Ati “Nta kigaragaza ko Amerika yiteguye kwemera aya masezerano. Amerika ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda kandi Marco Rubio yavuganye na Perezida Paul Kagame kuva iki kibazo cyatangira. Twizeye ko bazagira uruhare rwiza mu gukemura iki kibazo.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa RDC, kandi ko rutigeze rufata ubutaka bw’iki gihugu, asobanura ko icyabaye ari ibikorwa byo ku mupaka bigamije gukumira icyaruhungabanyiriza umutekano.
Yibukije ko inshuro nyinshi, Tshisekedi yavuze ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ko azarasa i Kigali, kandi ko ubu akorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaranye imyaka myinshi umugambi wo kurutera.
Mu gihe hari umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko rwabimenyesheje umuryango mpuzamahanga, cyane cyane Uburayi, ariko ko utigeze ubyitaho.
Ati “RDC ifite ibibazo by’igisirikare, iri kugerageza kurwanya u Rwanda mu rwego rwa dipolomasi. Ese Uburayi bwakwemera ko umutwe w’igisirikare w’Abanazi ufashwa n’igihugu cy’i Burayi? Oya. None se kubera iki iyo bibaye muri Afurika, bikwiye kwihanganirwa? RDC ikorana n’umutwe w’abajenosideri kandi Abanyaburayi bakomeje gushyigikira Leta yayo.”
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta ya RDC na M23 ari byo byakemura impamvu muzi z’ibibazo byo mu burasirazuba, birimo ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda; cyane cyane Abatutsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!