00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yanenze Umujyi wa Liège wasubitse kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 26 March 2025 saa 05:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze Umujyi wa Liège mu Bubiligi wasubitse igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Liège bwari busanzwe bwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside, ndetse bwari bwarateganyije ko iki gikorwa kizaba tariki ya 12 Mata 2025, gusa bwanzuye ko kitakibaye.

Intandaro y’iki cyemezo, nk’uko byasobanuwe n’igitangazamakuru RTBF kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, ni umuburo ubuyobozi bwa Liège bwahawe na Polisi.

Polisi ya Liège yagaragaje ko bitewe n’amakibirane ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, abakomoka muri ibi bihugu batuye muri uyu mujyi bashobora guhanganira muri iki gikorwa.

Umuvugizi wa Polisi ikorera muri Liège, Jadranka Lozina, yatangaje ati “Hakozwe ubusesenguzi bw’ikibazo [gishobora kuba]. Polisi ya Liège yatanze igitekerezo kidashimishije. Umwuka wa politiki ku rwego mpuzamahanga ni mubi.”

Abanyarwanda bemerewe guhurira muri iki gikorwa ku giti cyabo, nubwo Burugumesitiri wa Liège, Willy Demeyer, atazacyitabira, gusa ngo mu gihe byagaragara ko ituze ry’abaturage rishobora guhungabana, ntabwo bazemererwa guhura.

Umujyi wa Liège ufashe iki cyemezo nyuma y’aho u Rwanda rucanye umubano n’u Bubiligi bitewe n’uko iki gihugu cy’i Burayi gikomeje kwifatanya na RDC birusabira ibihano hirya no hino, birushinja gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ikirego rwagaragaje ko kidafite ishingiro.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko gusubika iki gikorwa bigaragaza uburyo virusi yo guhakana Jenoside iri mu bayobozi bo muri RDC n’Ababiligi babashyigikiye iri gukwirakwira byihuse mu Bwami bw’u Bubiligi.

Yagize ati “Bigaragara ko virusi yo guhakana, ikwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye mu Bubiligi, iri gukwirakwira ku muvuduko mwinshi mu Bwami bwa Léopold!”

Nduhungirehe yagaragaje ko Umujyi wa Liège uyoborwa n’ishyaka PS ririmo umudepite Lydia Mutyebele ukomoka muri RDC, uzwiho ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda no guhakana Jenoside, ndetse na André Flahaut umaze iminsi abogamira ku bayobozi b’i Kinshasa muri aya makimbirane yo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Yibukije ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, kugira ngo Isi yose ijye yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka ushize, ubuyobozi bw'uyu mujyi bwifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Burugumesitiri Willy Demeyer ntacyitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .