00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yanenze amahanga yirengagiza ibyago FDLR iteza mu karere

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 March 2025 saa 08:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga akomeje kwirengagiza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ubaho kandi uteza ibyago mu karere.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bibishyigikiye, bishinja u Rwanda kugira uruhare rutaziguye mu ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Iki kirego cyasubiwemo na Ambasaderi wa RDC mu Muryango w’Abibumbye, Zénon Mkongo Ngay, wabwiye akanama kawo gashinzwe umutekano ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari gukomeza ibirindiro.

Imbere y’aka kanama, kuri uyu wa 27 Werurwe 2025 Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC itatangijwe n’u Rwanda, asobanura ko kurushinja kuyigiramo uruhare ari ukurwegekaho umutwaro.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ingamba zafashwe n’amahanga zifasha ubutegetsi bwa Leta ya RDC guhunga ingaruka z’imiyoborere mibi yayo, zatumye umutekano wo mu burasirazuba bw’iki gihugu uzamba.

Yagize ati “Aya makimbirane ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ariko umutwaro washyizwe ku rutugu rw’u Rwanda. Byongeye kandi, ingamba zafashwe n’abantu batandukanye zafashije Leta ya RDC guhunga inshingano zayo.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko impamvu muzi z’iyi ntambara zituruka ku kuba Leta ya RDC ikomeje kubungabunga FDLR, asobanura ko bibabaje kuba hari imiryango mpuzamahanga yirengagiza ko uyu mutwe w’abajenosideri ubaho.

Ati “Impamvu muzi y’aya makimbirane ituruka ku ibungabungwa rihoraho ry’umutwe w’abajenosideri wa FDLR nyamara wararanzwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare no guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC. Birababaje ko imwe mu miryango mpuzamahanga yirengagiza kubaho kwayo.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda tariki ya 1 Werurwe barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ari ikindi kimenyetso cy’uko Leta ya RDC yashyize uyu mutwe mu gisirikare cyayo.

Yagize ati “Kinshasa yabahaye intwaro, umutungo n’urubuga kugira ngo ikomeze ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Mu 2013, umutwe wihariye w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC, FIB, wasabwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, irasa gusa ku birindiro bya M23 kugeza ubwo abarwanyi bayo bahunze.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko FIB yari igizwe n’ingabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi itigeze igaba ibitero kuri FDLR; nyamara uyu mutwe ari wo wateje ibibazo byinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Yibukije ko kuva mu 2003, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagaragaje ikibazo cya FDLR mu myanzuro irenga 20, ariko ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango (MONUSCO) ntacyo zigeze ziwukoraho kandi zarashoweho amafaranga menshi kugira ngo zigarure amahoro.

Nk’ingaruka zabyo, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere, bitewe n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe irimo FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ubwo imitwe irimo FDLR yatwikaga umudugudu wa Nturo muri teritwari ya Masisi mu Ukwakira 2023, ingabo za Loni zabibonaga ariko ntizagira icyo zibikoraho.

Ingabo za RDC n’imitwe bikorana bikomeje kugaba ibitero bya drones ku Banyamulenge batuye mu gace ka Minembwe muri teritwari ya Fizi, umuryango mpuzamahanga ubibona. Ati “MONUSCO iri hehe?”

Yamenyesheje ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihe FDLR ikomeje kubungabungwa kandi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, na rwo ruzagumishaho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka warwo na RDC.

Ati “Murebye uko ikibazo giteye ni iki mwakwitega ku Rwanda? Kubera iki u Rwanda rwibasirwa? Ntabwo bisobanutse. Igisobanutse ku Rwanda ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho kugeza ubwo ku mupaka wacu na RDC hazaboneka uburyo bwatuma twizera umutekano w’igihe kirekire.”

Ingabo za MONUSCO zikorana n’iza RDC mu “kubungabunga amahoro”, nyamara Leta ya RDC ikorana na FDLR. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibi byatumye Loni ikorana n’umutwe yakabaye irwanya.

Ambasaderi Mkongo yashinje u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda atari rwo rwatangije iyi ntambara
Minisitiri Nduhungirehe yanenze amahanga yirengagiza ko FDLR ibaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .