00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye Mélenchon wahuje Mushikiwabo no kuva muri OIF kw’ibihugu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 March 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Umufaransa Jean-Luc Mélenchon, wahuje kuva mu muryango OIF (La Francophonie) kw’ibihugu no kuba uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Niger, Burkina Faso na Mali bihuriye mu karere ka Sahel byatangaje ko byavuye muri uyu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, mu gihe umubano wabyo n’u Bufaransa wazambye.

Ibi bihugu byahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare n’u Bufaransa bwabikolonije nyuma y’aho bugaragaje ko budashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bwabyo. Byatumye byirukana ingabo zabyo zari zibimazemo imyaka myinshi.

Mélenchon wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa n’u Burayi, ku wa 18 Werurwe 2025 yatangaje ko kuva muri OIF kw’ibi bihugu bya Sahel kwatewe na politiki mbi ya Perezida Emmanuel Macron.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 73 y’amavuko yongereyeho ati “Ariko uyu muryango uracyayobowe n’Umunyarwandakazi uvuga Icyongereza.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Mélenchon yamunzwe n’urwango rushingiye ku moko, kandi ko “atangiye kubura ubwenge”, asobanura ko ibi bihugu bya Afurika bitavuye muri OIF kubera Mushikiwabo.

Ati “Icya mbere, ibihugu bitatu bya Sahel (Burkina Faso, Mali na Niger) ntabwo rwose byavuye muri La Francophonie kubera Louise Mushikiwabo. Impamvu buri wese arayizi-ifitanye isano n’igihugu cyabikolonije.”

Yasobanuye ko Mushikiwabo avuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, kandi ko avuga neza Igifaransa, cyane ko yacyize mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko kuba Mushikiwabo yarakuye impamyabumenyi y’Icyongereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) no muri Kaminuza ya Delaware muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bidasobanuye ko yibagiwe Igifaransa.

Ati “Louise Mushikiwabo, uvuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, avuga Igifaransa neza cyane, kuko yavukiye anakurira mu Rwanda, aho yize amashuri yisumbuye na kaminuza mu Gifaransa (amashuri abanza yo yari yiganjemo Ikinyarwanda). Kuba yaraminuje mu rurimi rwa Shakespeare muri UNR no muri Kaminuza ya Delaware ntibivuze ko yibagiwe Igifaransa.”

Alain Destexhe wabaye Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011, yashimangiye ko Mushikiwabo avuga indimi eshatu neza, kandi ko yakwigisha Igifaransa abarimo Mélenchon.

Yagize ati “Louise Mushikiwabo avuga indimi eshatu neza kandi yakwigisha amasomo y’indimi, akanigisha Jean-Luc muto Igifaransa.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Mélenchon ari umwe mu bari bashyigikiye François Mitterrand wayoboye u Bufaransa, wafashaga Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishe musaza wa Mushikiwabo, Ndasingwa Landuald wamenyekanye nka ‘Lando’.

Mélenchon amaze igihe kinini yibasira Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda. Byageze aho abashinja kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa RDC ryageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024, nyamara nta bimenyetso yashingiragaho.

Umubiligi urwanya Leta y’u Rwanda, Filip Reyntjens, yaramunyomoje icyo gihe, amushinja gukwirakwiza ibihuha.

Ati “Yamenye ate ko iby’iriya coup d’état bifite aho bihuriye n’u Rwanda? Ni byiza kwirinda gukwirakwiza ibihuha mu bihe nk’ibi.”

Jean-Luc Mélenchon yagerageje guhuza kuva muri OIF kw'ibihugu bya Sahel no kuba uyu muryango uyobowe na Louise Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019
Minisitiri Nduhungirehe yasubije Mélenchon ko Mushikiwabo atari we watumye ibihugu bitatu bya Sahel biva muri OIF kandi ko avuga Igifaransa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .