00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yamaganye ikinyoma cya FARDC ku wo yise ‘Colonel w’u Rwanda’

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 January 2025 saa 06:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye ikinyoma cy’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko Colonel mu ngabo z’u Rwanda cyavuze ko yiyahuye.

Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kuri uyu wa 9 Mutarama 2025 yatangarije abanyamakuru ati “Iyi foto iri ku mbuga nkoranyambaga, ni Colonel w’u Rwanda, Lieutenant Colonel Nzitonda, wiyahuye. Mbere yo kwiyahura, yasize ubutumwa.”

Ifoto Gen Maj Ekenge yeretse abanyamakuru igaragaza umugabo wambaye imyambaro ya gisivile irimo agapira k’umukara n’ipantalo y’umutuku, amanitse mu mugozi ku giti, bigaragara ko yiyahuye. Ngo yabitewe “n’ibikorwa by’ubuyobozi bw’igisirikare” cye.

Minisitiri Nduhungirehe, kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, yagaragaje ko biteye isoni kuba Umuvugizi wa FARDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, bajya imbere y’itangazamakuru bagamije gukwirakwiza ibihuha batoraguye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Mbese, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Umuvugizi wa Guverinoma n’Umuvugizi w’igisirikare cy’igihugu bagiye kwiyandagariza kuri televiziyo, bagaragariza itangazamakuru igihuha cy’ibintu bidafite ishingiro batoraguye ku mbuga nkoranyambaga!”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko itangazamakuru ryo muri RDC na ryo ryangiritse nk’igisirikare na dipolomasi byo muri iki gihugu, ku buryo ridashobora kugaragaza ukuri ku bihuha byatangajwe na Gen Maj Ekenge.

Yaba ifoto y’uyu muntu wiyahuye, amazina n’ubutumwa Gen Maj Ekenge yasomeye abanyamakuru, byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki ya 4 Mutarama 2025. Ababikwirakwije bavuga ko yiyahuriye i Masisi.

Gen Maj Ekenge yabeshye ko Colonel Nzitonda yiyahuriye muri RDC, Minisitiri Nduhungirehe amwamaganira kure
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Gen Maj Ekenge yiyandagarije imbere y'abanyamakuru ubwo yatangazaga iki kinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .