Nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, abashyikirije Minisitiri Nduhungirehe kopi z’izi mpapuro barimo Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Shri Mridu Pawan Das w’u Buhinde, Fátima Yesenia Fernandes Juaréz wa Venezuela na Mauro Massoni w’u Butaliyani.
Mridu Pawan Das w’u Buhinde ni umwe muri ba Ambasaderi b’ibihugu 12 bemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ambasaderi Alison Heather na Fátima Yesenia ufite ibiro muri Uganda, bemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 25 Mutarama 2024.
Ambasaderi Mauro Massoni w’u Butaliyani yemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Ugushyingo 2023. Na we afite ibiro muri Uganda.
Guhagararirwa kw’ibi bihugu mu Rwanda ni ikimenyetso gihamya umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu. Bitezweho kugira uruhare mu gukomeza kuwuteza imbere, bishingiye ku bufatanye bikorwa birimo kubungabunga ibidukikije, ubwikorezi, koroshya ingendo no guteza imbere inganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!