00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yakebuye abari kwibasira abakomoka muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 December 2024 saa 03:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakebuye abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibasira abakomoka muri Sudani y’Epfo baba mu Rwanda.

Inkundura yo kwibasira abakomoka muri Sudani y’Epfo yatangiriye ku rubuga X, ubwo umwe mu barukoresha tariki ya 28 Ukuboza 2024 yavugaga ko aba banyamahanga bamuhohoteye hamwe n’abandi Banyarwanda bari kumwe.

Ubutumwa bw’uyu Munyarwanda wiyise ‘McKyle’ bwatumye abakoresha izi mbuga bacika ururondogoro, bagaragaza ko Leta y’u Rwanda ikwiye gufatira ingamba abakomoka muri Sudani y’Epfo bose zirimo kubirukana.

Polisi y’u Rwanda yamusubije ibikorwa by’urugomo bitemewe, kandi ko abantu bose babikoze, harimo n’abanyamahanga babihanirwa n’amategeko. Yamwijeje ko igiye gukurikirana iki kibazo.

Yagize iti “Ibikorwa by’urugomo ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa. Iyo bayarenzeho barabihanirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu. Turakwizeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.”

Kuri uyu wa 29 Ukuboza, McKyle yatangaje ko bitandukanye n’ibyo yari yanditse mbere, avuga ko atari mu Banyarwanda yavuze ko bahohotewe n’abakomoka muri Sudani y’Epfo kuko ngo yari inkuru mbarirano.

Yasobanuye ko yashoboye kugenzura aya makuru, yifashishije amashusho yafashwe na CCTV Cameras zo muri Kigali City Mall, bigaragara ko impande zombi zashotoranye biturutse ku businzi.

Ati “Nyuma yo gukurikirana ibimenyetso bya nyabyo uko urugomo rwatangiye, twasanze impande zombi harimo gushotorana, bikaba ari na byo byakuruye urugomo biturutse ku gasembuye bose bari bafashe.”

Minisitiri Nduhungirehe kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024 yashingiye kuri aya makuru, yibutsa ko “ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Amajyepfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”

Yasabye Abanyarwanda kwigira ku mateka yabo, bakirinda n’ubumwe n’ubworoherane, baca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose, abizeza ko mu gihe habayeho urugomo, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zizajya zikora iperereza kugira ngo amategeko akurikizwe.

Aya makuru yatangajwe mu gihe cy’iminsi mikuru. Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kuyizihizanya ituze n’ubwumvikane, gusigasira umutekano kandi runakirana abanyamahanga urugwiro.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye Abanyarwanda kubana n'abanyamahanga mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .