Tariki ya 26 Nyakanga 2024, umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Antony Nkinzo Kamole, yashyize umukono ku ibaruwa iha Ali Illiassou Dicko uruhushya rwo guhagararira uyu Mukuru w’Igihugu mu biganiro na Niger.
Ibi biganiro byari bigamije gusaba Leta ya Niger ko yakweremera aba Banyarwanda kujya muri RDC. Aba ni: Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse , Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.
Aba Banyarwanda bacumbikiwe na Niger nyuma yo gufungurwa n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha, IRMCT. Bamwe muri bo barangije igifungo ku byaha bya jenoside, abandi bagirwa abere.
Mu gihe bivugwa ko Perezida Tshisekedi ashaka kwinjiza aba Banyarwanda mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, binajyana n’umugambi afite wo gufasha uyu mutwe guhindura ubuyobozi bw’u Rwanda, ibiro by’uyu Mukuru w’Igihugu byihakanye iyi baruwa, bivuga ko ari impimbano.
Ibiro bya Perezida byavuze ko nta ntumwa yigeze yoherezwa muri Niger kugira ngo isabe ko aba "Banyarwanda batandatu b’Abahutu” bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe no kubona ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko kopi y’ibaruwa ya Kamole ari impimbano, nyamara ari umwimerere.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko IRMCT yagejeje kopi imwe y’iyi baruwa IRMCT yayohereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger tariki ya 6 Nzeri, kandi ko na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yayakiriye ku ya 7 Nzeri 2024, saa munani n’iminota 54 z’amanywa.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko niba Leta ya RDC ishaka ko aba bantu bahabwa uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya, ikwiye kubikora itihishahisha.
Yagize ati “Niba Leta ya RDC ishaka ‘gushakira abo Abanyarwanda uburenganzira bwo kujya muri RDC bidegembya’, bahoze muri Leta yateguye jenoside yabaye mu 1994, barimo uwabaye Captain ukiri mu mitwe yitwaje intwaro n’ishaka gukuraho ubutegetsi, nibikore idahishe urutoki rwayo rw’agahera!”
Captain uvugwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ni Sagahutu. Uyu yigeze gushaka kwinjira muri FDLR mu 2017, nyuma y’imyaka itatu afunguwe. Muri Werurwe 2024 na bwo yagerageje kujya muri RDC mu buryo butemewe, umugambi we upfuba ubwo aya makuru yamenyekanaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!